Tuesday, January 21, 2025
spot_img

Latest Posts

Hotel, utubari n’ahabera imyidagaduro byemerewe gukora bigakesha ijoro

Kuri uyu wa Mbere taliki 10 Ukuboza 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko Leta y’u Rwanda yemereye hoteli, utubari, restaurants n’utubyiniro gukora kugeza Saa Munani zo mu rukerera, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, naho kuva ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru, bikaba byakora bigakesha.

Mu itangazo RDB yasohoye yavuze ko iki cyemezo gitangira gukurikizwa kuva kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024, kugeza tariki 5 Mutarama 2025.

Yavuze ko kiri mu murongo wo gufasha abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.

U Rwanda rwafashe icyemezo cyo gushyiraho amasaha ntarengwa yo gufunga utubari, utubyiniro na restaurants, mu 2023.

Icyo gihe hafashwe icyemezo ko ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa Saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bifunge saa Munani z’ijoro.

Ni umwanzuro ugamije kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda.

Leta yongeyehokandi ko hari byinshi byashingiweho hafatwa icyo cyemezo birimo no gushyigikira gahunda yayo imaze iminsi itangiye yo kurwanya ubusinzi cyane cyane mu rubyiruko.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!