Wednesday, December 18, 2024
spot_img

Latest Posts

Rusizi: Animateur akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15

Dosiye y’ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur) mu kigo cy’ishuri giherereye mu Karere ka Rusizi ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi.

Bivugwa iki cyaha yagikoze ku wa 27 Ugushyingo 2024, agikorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nkaka.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko uregwa yashukaga uyu mwana w’umukobwa ngo akamujyana ku kabari bwamara kwira akamujyana mu kigo cy’ishuri ari naho yamusambanyirije.

Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU