Madamu/Bwana Umuyobozi w Akarere (Bose)
Bwana Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (Bose)
Binyujiwe: Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC
KIGALI
Impamvu: Gutegura kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe Mwarimu
Madamu /Bwana Muyobozi,
Minisiteri y’Uburezi inejejwe no kubamenyesha ko Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Mwarimu
mu Rwanda uzizihizwa tariki ya 13/12/2024.
Insanganyamatsiko y’umunsi: “Umwarimu uhawe agaciro, bimwongerera imbaraga ashyira mu burezi”.
Ni muri urwo rwego mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbasabe gutegura umunsi Mukuru Mpuzamahanga wa Mwarimu muri buri Murenge. Ku rwego rw’akarere uwo munsi uzizihirizwa
mu murenge wahize iyindi mu mitsindire y’ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri 2023/2024.
Mboneyeho kubamenyesha ko ku rwego rw’lgihugu uwo munsi uzizihirizwa mu Karere ka Gasabo,
mu INTARE ARENA ahazahurirwa n’abarimu bamwe bo mu turere tugize Umujyi wa Kigali ndetse n’abandi bazatumirwa mu turere dutandukanye.
Tubifurije kuzagira umunsi mwiza.
Mugire amahoro.
Charles KARAKYE
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi