Tuesday, January 21, 2025
spot_img

Latest Posts

School Feeding: RSB yatangiye guhugura buri wese ufite aho ahurira n’amafunguro agaburirwa abanyeshuri ku bigo

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, batangiye ubukangurambaga bwo guhugura abantu bafite aho bahuriye n’urihererekane rw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri bari ku bigo by’amashuri ari mu gihugu.

Ubu bukangurambaga buri gutangwa buhereye ku bahinzi, abasarura, abatunganya umusaruro, abawujyana ku isoko, abawugemura ku bigo, abashinzwe ubibiko n’abategura amafunguro y’abanyeshuri kurushaho kwita ku buziranenge bwayo birinda ingaruka yateza.

Aya mahugurwa ku ikubitiro, yatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera, yitabirwa n’abahinzi, abakozi bashinzwe ubuhinzi, abagemura ibiribwa mu bigo by’amashuri n’abayobozi b’amashuri.

Abitabiriye aya mahugurwa bigishijwe uko bajya bakurikirana neza ibigaburirwa abanyeshuri birinda ingaruka zishobora gutera n’amafunguro atujuje ubuziranenge zirimo no kuba yakwica abayahawe.

Ndahimana Jerome, Umuyobozi ushinzwe inganda nto n’iziciriritse, muri gahunda ya zamukana ubuziranenge muri RSB, yasobanuye impamvu bateguye iyi gahunda.

Yagize ati: “Hari ibibazo byagaragaye ko uburwayi bw’abana hari ubuturuka ku biribwa bishobora kuba byarateguwe bitujuje ubuziranenge, kandi bakwiye gufata ibiribwa bifite ubuziranenge, kugira ngo bibafashe mu myigire kandi bibarinde n’uburwayi.”

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa n’abo bemeza ko inyigisho bakura muri ubu bukangurambaga bw’amabwiriza y’ubuziranenge zizabafasha kurushaho kunoza uburyo bakoreshaga bita ku mafunguro agaburirwa abanyeshuri.

Uwitwa Nyirakamana Josephine, ni umucungamutungo mu kigo cy’Amashuri cya Gaseke cyo mu Murenge wa Ruhunde, ni umwe muri bo wemeza ko bari bafite ubumenyi buke bigatuma batabasha kwita ku biribwa nk’uko bikwiye.

Nyirakamana yagize ati: “Mu bijyanye n’imicungire y’ububiko bw’ibiribwa twaridufiteho ubumenyi buke. Kumwe twakundaga kwakira ibiribwa tutabanje kureba neza koko niba ibyo twakiriye bifite ubuziranenge, ntitwarebaga niba bitarengeje igihe. Baduhaye ubumenyi tugiye kujya tubyitaho.”

Mukamana Soline, Umuyobozi w’Akarere ka Burera yashimangiye ko aya mahugurwa ari amahirwe akomeye ndetse biteguye kubyaza umusaruro inyigisho bahawe, ku buryo bagiye kujya bakurikirana ko amafunguro ahabwa abanyeshuri aba ameze neza.

Yagize ati: “Nk’Akarere kacu iyi gahunda twayisamiye hejuru, kugira ngo dufashe cyane cyane abana bacu bagenda bagiye gushaka ubumenyi babone n’ubuzima. Tuzakomeza gukurikirana ko ku mashuri byubahirizwa ndetse turayishishikariza n’abaturage bacu bose.”

RSB ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, WFP, bari mu bukangurambaga bwo kwita ku buziranenge bw’amafunguro ahabwa abanyeshuri buzakorerwa mu Turere twa Burera, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Kayonza, Nyagatare, na Gasabo.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mashuri abanza n’ay’isumbuye ya Leta n’afitanye amasezerano nayo, habarirwamo abanyeshuri barenga miliyoni enye bafatira amafunguro ku ishuri ariho bahera basaba inzego zose gufatanya mu kwita kugera ku ireme ry’ubuziranenge bw’ibiribwa bagaburira abanyeshuri.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!