Wednesday, December 18, 2024
spot_img

Latest Posts

Burundi: Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri yatorokeye mu Bubiligi

Uwari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi mu Burindi ushinzwe uburezi bw’imyuga, Ndayishimiye Germain, yatorokeye mu gihugu cy’u Bubiligi.

Amakuru y’itoroka ry’uyu muyobozi, yemejwe na Guverinoma y’u Burundi.

Ndayishimiye yageze mu Bubiligi ku butumire bw’ikigo cy’iki gihugu gishinzwe iterambere, Enabel, muri gahunda yo gukarishya ubumenyi taliki ya 17 Ugushyingo, agomba gusubira mu Burundi ku wa 20 Ugushyingo 2024, ariko ntiyataha.

Ku wa Mbere taliki 02 Ukuboza 2024, Prof François Havyarimana, Minisitiri w’Uburezi mu Burindi, yahamije ko Ndayishimiye yagiye mu Bubiligi ariko yanga gutaha, agena Léonidas Ngendakumana kuri uyu mwanya.

Minisitiri Havyarimana yandikiye Ngendakumana ibaruwa igira iti: “Nyuma y’aho Umuyobozi Mukuru ushinzwe uburezi bw’imyuga wari waragiye mu ruzinduko rw’akazi mu Bubiligi atagarutse, ntewe ishema no kubamenyesha ko nabagennye kuri uyu mwanya by’agateganyo.”

Abakorera muri Enabel bahamije ko Ndayishimiye yatorotse kandi ko yasabye ubuhungiro mu Bubiligi. Icyakora ntabwo impamvu yatumye atoroka iramenyekana.

Muri Mata uyu mwaka, nibwo inkuru y’abo Leta y’u Burundi yohereje mu butumwa bw’akazi mu mahanga, ntibatahe yaherukaga kumvikana. Icyo gihe abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru cy’igihugu, RTNB bari baherekeje Minisitiri w’Intebe, Ndirakobuca Gervais mu Butaliyani baratorotse.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU