Monday, January 20, 2025
spot_img

Latest Posts

Muhanga: Abanyeshuri biga ku ishuri rya Kadehero bamaze icyumweru badafatira ifunguro ku ishuri

Bamwe mu babyeyi barerera ku Ishuri ribanza rya Kadehero riherereye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Rongi ho mu Kagari ka Ruhango, bavuga ko abana bahigira bamaze icyumweru badafatira ifunguro ku ishuri.

Bamwe muri abo babyeyi baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko iki kibazo cyo kutagaburirira abana babo ku Ishuri cyatangiye ku wa Gatanu taliki ya 29 Ugushyingo 2024 abana bataha mu rugo bataka inzara, babwira ababyeyi babo ko nta funguro rya saa sita bahawe.

Umwe muri abo babyeyi yagize ati: “Nta birarane by’amafaranga yakwa ababyeyi dufite, turibaza impamvu bataduhera abana ifunguro ku Ishuri tukayibura.”

Uyu mubyeyi avuga ko ibi bikwiye kubazwa umuyobozi w’iri shuri kuko bakeka ko yaba yaranyereje ibyo leta igenera abanyeshuri ndetse bagakeka ko yaba yaranyereje umusanzu w’ababyeyi watanzwe.

Ntawiheba Evariste, uyobora ishuri ribanza rya Kadehero, avuga ko iminsi yo kwiga muri iki gihembwe cya mbere yabaye myinshi, ihurirana n’uko badafite umubare munini w’abanyeshuri bigira ingaruka ku mirire y’abana.

Yagize ati: “Dufite abana 190 gusa, amahirwe dufite ni uko aho abanyeshuri baturuka ari hafi n’ingo z’ababyeyi babo.”

Diregiteri Ntawiheba akomeza avuga ko hari na bamwe mu babyeyi batinze kwishyurira amafaranga y’ifunguro abana babo.

Yagize ati: “Ababyeyi bayatanze ku kigero cya 76% uruhare rwa Leta rwo nta kibazo gihari kuko yarangije kuyatanga.”

Mugabo Gilbert, Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, avuga ko bamaze guhabwa raporo ko abanyeshuri biga kuri iki kigo bagiye kumara icyumweru badafatira ifunguro ku Ishuri.

Yagize ati: “Ntabwo nzi uko byamugendekeye kuko ibiribwa byose byaguzwe. Ibitangwa bihwanye n’iminsi baziga.”

Visi Meya akomeza avuga ko nta rindi shuri rirataka ko ibiryo bigenewe abana byashize, usibye ririya rya Kadehero.

Yongeyeho ko hari itsinda ry’abagenzuzi ryoherejwe ku ishuri rya Kadehero, kugira ngo basuzume ikibazo Umuyobozi w’Ishuri yagize gituma abana batagifatira ifunguro ku Ishuri.

Kugeza ubu hategerejwe ibizava muri ubwo bugenzuzi ngo hamenyekane impamvu abana bamaze icyumweru badafatira ifunguro ku ishuri.

Src: Umuseke

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!