Sunday, January 5, 2025
spot_img

Latest Posts

Muhanga: Umunyeshuri ushinjwa kuroga mwarimu yahindutse indirimbo

Umubyeyi witwa Uwamariya Thèrese wo mu Karere ka Muhanga, arashinja umwarimu wigisha umwana we kumutoteza avuga ko amuroga.

Uyu mubyeyi utuye mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka Makera ho mu Mudugudu wa Rwamigoroba, avuga ko hari umurezi witwa Mukanyandwi Josée wigisha mu Ishuri ribanza rya Gatenzi, riherereye mu Murenge wa Cyeza umaze icyumweru atoteza umwana we amushinja ko amuroga.

Uyu mubyeyi avuga ko iyo uyu mwarimu yinjira mu Ishuri yigishamo, yatezaga indirimbo ishinja umwana we amarozi ku buryo ishuri ryose rizi ko uwo mwana aroga mwarimu we.

Ati: “Yateraga igisa n’indirimbo akabaza abanyeshuri bose ati “Ni nde murozi?”

Abanyeshuri nabo bakikiriza bavuga ko ari uwo mwana.

Uwamariya avuga ko iki kibazo cyo guhora ashinja umwana yigisha uburozi cyatumye ubuyobozi bw’Ikigo bufata icyemezo cyo kumuhindurira ishuri, bamujyana mu rindi kugira ngo batongera kugira aho bahurira n’uyu mwarimu.

Uyu mubyeyi avuga ko umwana we yabanje gutinya kubibwira iwabo, abimenya ari uko bagenzi be baje bamukwena ko aroga umurezi.

Gusa avuga ko yabajije umwana we amubwira ko umwarimu amushinja uburozi kubera ko yamutumye kuvoma, azana igiti umwarimu abaza uwakizanye, abanyeshuri bavuga ko ari uwo mwana (utavuzwe amazina kubera imyaka ye, n’umutekano we), waje acyitwaje.

Yavuze ko uyu mwana yaje kurwara, umubyeyi we yohereza undi muvandimwe kumwitabira, agarutse amubwira ko mwarimu atamwakiriye neza.

Uyu mubyeyi avuga ko ikibazo kimaze gufata intera yagiye kubibwira SEDO w’Akagari ka Makera n’uhagarariye Komite y’ababyeyi ababwira ko mwarimu atoteza umwana we.

Yavuze ko bamuhamagaye bamubwira ko yitaba mu nteko y’abaturage ikunze guterana ku wa Kabiri, akavuga ko ategereje kumva umwanzuro uzavamo ndetse n’ibihano bazafatira umwarimu bashingiye ku magambo akoresha ashinja umwana we.

Umuseke dukesha iyi nkuru bavuga ko bakora iyi nkuru bagiye ku Ishuri Mukanyandwi Josée akoraho bakavugana na Bagirinka Diane uyobora ishuri rya Gatenzi, avuga ko atafatwa amajwi n’amashusho kuko ikibazo cyabaye adahari.

Icyakora uwo muyobozi yavuze ko agiye guhamagara uyu mwarimu ushinjwa gutoteza umunyeshuri.

Ni mu gihe uyu mwarimu Mukanyandwi we avuga ko ntacyo yasobanura ku bimuvugwaho ubuyobozi bw’Ishuri butabizi. Avuga ko ntacyo yatangaza.

Gitifu w’Umurenge wa Cyeza, Musabwa Amiable, we yavuze ko ari ubwa mbere yumvishe ayo makuru.

Yagize ati: “Aho menyeye amakuru ndabizeza ko ngiye gukurikirana imvano y’iki kibazo.”

Kubera imvura nyinshi, Inteko y’abaturage yo kuri uyu wa Kabiri, yagombaga kuvugirwamo iki kibazo cya mwarimu n’umubyeyi w’Umwana ushinjwa uburozi, ntabwo yabaye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!