Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Ikiciro cya mbere cy’abarimu batize uburezi basoje amasomo biteguye ikizamini, uzatsindwa azirukanwa?

NESA, yakurikiranye igikorwa cyo gusoza imbumbanyigisho 4 (Module) z’ikiciro cya 1 cy’amahugurwa ahabwa abarimu batize uburezi bo mu mashuri y’inshuke n’abanza hirya no hino mu gihugu, mu mpera z’iki cyumweru (Weekend).

Iki gikorwa kigamije gufasha aba barimu gukora kinyamwuga no kuzamura ireme ry’uburezi. Biteganyijwe ko bazahabwa isuzuma mbere yo guhabwa impamyabumenyi.

Mu gihe aba barimu bataramenya igihe bazakorera iri suzumabushobozi, tubibutse ko ubwo iyi gahunda yo guhugura aba barimu yatangiraga, amakuru yavugaga ko uzatsindwa azafatirwa ibihano. Ntiharamenyekana ibihano ibyo ari byo gusa amakuru adafitiwe gihamya avuga ko no kwirukanwa byabaho.

Nyuma y’uko iki kiciro cya mbere gisoje, ikiciro cya kabiri nacyo kizhita gitangira. Imibare igaragaza ko aba barimu batize uburezi bagera ku 24,000 bagabanyijwe mu byiciro 2.

Ntiharamenyekana niba abazatsindwa mu cyiciro cya mbere bazahabwa amahirwe yo gusubiramo amasomo mu cyiciro cya kabiri cyangwa hari ukundi bizagenda.

Kuba aba barimu batarize uburezi byatumye uyu mwaka ushize batakaza amahirwe yo kwemererwa kwimurwa ku bigo bakoraho ngo begere imiryango n’ibikorwa byabo, ibizwi nka “Mutation/Transfer.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!