Monday, January 20, 2025
spot_img

Latest Posts

Rubavu: Umugabo yafatanywe ibiro 50 by’urumogi yari atwaye mu modoka

Mu Karere ka Rubavu hafatiwe umugabo w’imyaka 31 y’amavuko, wari ufite ibiro 57 by’urumogi yari atwaye mu modoka aruvanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mugabo yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu taliki 30 Ugushyingo uyu mwaka, afatirwa mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo ho mu Mudugudu wa Kivu n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC).

SP Bonaventure Twizere Karekezi, Uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko uyu mugabo yafashwe ubwo yari ageze ku mupaka bagasanga yapakiye urumogi mu modoka.

Yagize ati: “Ubwo yari ageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abapolisi basatse imodoka yari atwaye basanga apakiye imifuka myinshi irimo urumogi rupima ibiro 57, ahita afatwa.”

Uyu mugabo akimara gufatwa yavuze ko ari ikiraka yari yahawe n’umucuruzi wo mu Karere ka Rubavu, wari wamutumye kurukura i Goma, ngo akaba yari bumuhembe ibihumbi 100 RWF amaze kurumugezaho.

Mu gihe hakirimo gushakishwa uwo uyu mugabo yari ashyiriye urumogi, uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo akorerwe dosiye.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uwahamijwe n’urukiko kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi no kubigurisha mu gihugu ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!