Wednesday, December 4, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Motari yariye ibihumbi 400 y’umukobwa yiyahuza ikinini cy’imbeba

Umukobwa wo mu Karere ka Nyanza birakekwa ko yahaye amafaranga umusore ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto ,akamuha ibihumbi 400 Frw none byamunaniye kwiyakira.

Byabereye mu Mudugudu wa Kabona mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana ho mu Karere ka Nyanza.

Abatuye muri kariya gace babwiye Itangazamakuru ko uwo mukobwa ari mu kigero cy’imyaka 27  y’amavuko witwa Mushimiyimana Phoroline aho yarasanzwe ataha iwabo.

Uyu mukobwa asanzwe akora ubucuruzi buciriritse bivugwa ko yakundanye n’umusore w’umumotari ku buryo bari no mu nzira zo kubana.

Amakuru avuga ko ubwo uwo musore yagaragarizaga uwo mukunzi we ko moto akoresha ari iyo yabaga yatijwe, umukobwa  yahise amuha ibihumbi 400 Frw,ngo yongere maze agure moto ye bahereho babana.

Umukobwa akimara gutanga amafaranga moto ikagurwa, umusore yatangiye kumwereka ko atamushaka, birangira umusore yishakiye undi mukobwa ndetse n’ayo mafaranga ntiyayamusubiza.

Amakuru avuga ko ku wa 01 Ukuboza 2024 umukobwa yatashye iwabo avuye mu bucuruzi bwe buciriritse maze yishyuza wa umusore kuri telefoni ibyo kumwishyura ntiyabyumva .

Uyu mukobwa ngo asanzwe acuruzanya na Nyina ngo yari yatangiye umubyeyi we amafaranga igihumbi mu itsinda nayo ayamwishyuje nyina ntiyayamuha niko kuvuga ko na nyina atamukunda bikekwa ko yahise anywa ikinini cy’imbeba.

Se umubyara niwe wabanje kubibona ko umukobwa we yiyahuye yihutira kumenyesha na nyina amubwira ko amafaranga yariwe n’umumotari atumye yiyambura ubuzima.

Ngo bahamagaye moto imujyana ku bitaro bya Nyanza ku bw’amahirwe ahagera atarapfa abaganga bakaba bari kumwitaho.

Inzego z’ibanze z’aho batuye babwiye Itangazamakuru ko ibyabaye byose iwabo w’umukobwa bari bagerageje kubigira ibanga gusa ku bw’amahirwe atapfuye ahubwo ari kwitabwaho n’abaganga.

Amakuru avuga ko umusore icyatumye atemera kubana n’uwo mukobwa yamujije ko yabyariye iwabo bityo atabana n’umuntu ufite umwana.

Src: umuseke

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU