Wednesday, December 4, 2024
spot_img

Latest Posts

Abatubuzi bacucuye Banki Nkuru ya Uganda miliyari 62 z’Amashilingi

Kuri uyu wa Kane taliki 28 Ugushyingo 2024, muri Uganda hacicikanye amakuru avuga ko Banki nkyuru y’Igihugu cya Uganda, yibasiwe n’abatubuzi bakomoka muri Asia bayiba Miliyari 62 Ugandan Shillings angana na 23,385,476502 RWF.

Ikinyamakuru New Vision cyatangaje ko iyi Banki yibwe n’abajura bibisha ikoranabuhanga (Hackers), amakuru yaje kumenyekana ko bakomoka mu Burasirazuba bwa Asia.

Amakuru akomeza avuga ko aba bajura biyita ‘Waste’ bibye Banki Nkuru ya Uganda hanyuma bohereza amafaranga macye mu Buyapani bakoresheje Banki itari yamenyekana imyirondoro ngo babone uko bakurikirana n’andi mafaranga.

Ubwo Ikinyamakuru New Vision cyageragezaga kumenya amakuru acukumbuye, Banki Nkuru ya Uganda yaruciye irarumira.

Polisi ya Uganda nayo yaruciye irarumira ntiyashatse kugira icyo ivuga kuri aya makuru yakuye umutima Abanya-Uganda, icyakora ngo hakaba hanagarujwe kimwe cya kabiri cy’amafaranga abo bajura bari bibye.

Iki kinyamakuru cyemeza ko mu rwego rwo kumenya neza abo bajura bo kuri interineti, Perezida Yoweri Museveni yategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU