Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Rusizi: Abataramenyekana bateye umukecuru warokotse Jenoside bamukubita bamubwira ko baje kurangiza umugambi

Rusizi: Uwitwa Mukantagara Pelagie w’imyaka 74 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, arembeye mu Bitaro bya Gihundwe nyuma yuko atewe n’abantu bataramenyeka ku manywa y’ihangu, baramukubita bamubwira ko baje kurangiza umugambi wabo, bakamusiga bazi ko yapfuye.

Uyu mukecuru utuye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe mu Kagari ka Shagasha kuri ubu arwariye mu Bitaro bya Gihundwe nyuma yuko akubiswe n’abantu bataramenyekana bamuteye iwe saa tanu z’amanywa.

Ubwo abo bantu ngo bateraga uyu mukecuru, yumvise bakomanga, ajya kubakingurira azi ko ari abamugendereye, ariko agikingura bahita bamukubita ikintu mu maso yikubita hasi, bahita bamwadukira baramukubita bamugira intere, nyuma baza kugenda bazi ko yapfuye.

Umuhungu w’uyu mukecuru witwa Niyoyita yatangaje ko, umubyeyi we yavuze ko ubwo yakubitwaga yabajije uwamukubitaga impamvu bari kumwica, bamusububiza ko bari kurangiza umugambi wabo.

Yagize ati: “Inzego z’umutekano ziri kumubaza mu gihe yari atangiye kuba nk’utangiye kugarura ubwenge yazibwiye ko yabajije abamukubitaga ngo ko munyica? Bamusubiza ko bari kurangiza umugambi.”

Uwitwa Mukangango Sophie watabaye ubwo yumvaga uyu mukecuru atabaza, yavuze ko yahageze asanga Mukantagara yakubiswe mu mutwe no mu maso ku buryo bukomeye, ahita amutabariza ajyanwa kwa muganga.

Yagize ati: “Numvise atatse nzamuka nirukanka duhurira ku irembo turamwicaza atwereka uko bari bamaze kumugira tubona afite ibisebe byinshi mu maso yakobaguritse mu misaya.”

Yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Shagasha kuko yari ameze nabi, bamwohereza ku Bitaro bya Gihundwe, ari na ho ari kuvurirwa kuri ubu.

Abaturanyi b’uyu mukecuru bavuga ko nta gushidikanya ko uru rugomo rufitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, babishingira ku kuba uwamuhohoteye ntakintu na kimwe yatwaye nyamara hari amafaranga ndetse na telefone.

Niyoyita ati: “Ntabwo natinya kuvuga ko bifitanye isano na byo (Ingengabitekerezo ya Jenoside). None se niba umuntu yaraje akavuga ko aje gusohoza umugambi urumva uwo mugambi ari uw’iki? Iyo aza kuba umujura yari gutwara telefone n’amafaranga mukecuru yari afite cyangwa akanajya mu nzu agatwara ibindi bintu.”

Umunyamakuru yageze mu Bitaro bya Gihundwe aho uyu mukecuru arwariye, asanga atangiye kuzanzamuka bitandukanye n’uko yari ameze akimara gukubitwa n’aba bantu bataramenyekana.

Habimana Alfred, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere Ka Rusizi, yavuze ko kugeza magingo aya hataramenyekana uwakoze icyo gikorwa cy’ubugome.

Yagize ati: “Ni ikibazo twahagurukiye nk’inzego. Ibikorwa nk’ibyo by’ihohoterwa iyo bikorewe uwarokotse Jenoside biba biganisha ku ngengabitekerezo yayo, ni cyo rero turi gukurikirana tukareba kugira ngo dushakishe ababikoze.”

Kuri uyu wa kabiri Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’ubw’Umurenge wa Gihundwe bufatanyije n’inzego z’umutekano bagiye i Shagasha mu nteko y’abaturage kugira ngo babahumurize nyuma y’uru rugomo ari na ko bibustwa kwirinda ibikorwa nk’ibi biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Iki gikorwa kibaye mu gihe hakomeje kumvikana ibikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe bakanabiburiramo ubuzima.

Mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rukumberi mu minsi ishize, umukecuru Nduwamungu Pauline wari wararokotse Jenoside, yishwe aciwe umutwe, igihimba cye gishyirwa mu kimoteri cyari iwe naho umutwe we ujugunywa mu musarani, aho kugeza ubu umwe mu bakurikiranyweho ubu bwicanyi yemeye icyaha.

Src: RADIOTV10

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!