Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu gace kazwi nka Gatundu South gaherereye rwagati muri Kenya, yikase ubugabo kubera kubatwa n’inzoga yifashishije umuhoro.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 23 Ugushyingo 2024.
Biravugwa ko uyu mugabo yagerageje kuva ku nzoga ariko bikamunanira bimutera ihungabana kugeza ubwo afashe umwanzuro ugayitse wo kwishahura.
Ikinyamakuru The Citizen cyatangaje ko inzoga zageze aho zituma atandukana n’umugore we n’abana be, ku buryo na we ngo aho yari ageze atari ahishimiye.
Kugeza magingo aya uyu mugabo wishahuye, arwariye ku bitaro bya Gatundu Level Five Hospital muri Kenya, aho abaganga bari kugerageza kwita ku bikomere yiteye ubwo yikebaga ubugabo.