Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umubyeyi yatunguwe no kubyuka agasanga umwana we yapfuye undi arembye

Mu Karere ka Nyanza haravugwa amakuru y’umubyeyi wabyutse agasanga umwana we yapfuye, undi arembye.

Uyu mubyeyi wahuye n’iri sanganya atuye mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Kibinja ho mu Mudugudu wa Kabuzuru.

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 26 Ugushyingo 2024, umubyeyi witwa Mukagatare Alice, yabyutse agasanga umwana we witwa Ineza Souvenir w’imyaka 6 y’amavuko yapfuye.

Undi mwana w’uyu mubyeyi na we wari uryamye muri iyi nzu witwa Uwase w’imyaka 11 y’amavuko yajyanwe kwa muganga mu Bitaro bya Nyanza ararembye.

Bizimana Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, yabwiye itangazamakuru ko inzego bireba zatangiye iperereza kuko nyina wa bariya bana avuga ko urwo rupfu nubwo burwayi byaba byatewe n’uko yaraje imbabura yaka mu nzu barimo.

Yagize ati: “Dutegereje ibyo muganga yemeza ntawamenya ubwo bagezeyo, haraza kumenyekana icyabiteye.”

Src: Umuseke

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!