Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira mu Kagari ka Gati ho mu Mudugudu wa Rwabihanga haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka itandatu y’amavuko, wajyanye n’abandi kuvoma kuri kano we yicwa n’imvura.
Nyakwigendera yitwaga Iranzi Laissa akaba yarerwaga na nyirakuru.
Amakuru avuga ko uyu mwana yakurikiye bagenzi be b’abaturanyi ubwo bari bagiye kuvoma kuri kano, hanyuma imvura nyinshi ibasangayo.
Ubwo imvura yagwaga yanayagiye abo bana, amazi yayo arusha Iranzi imbaraga aramutwara, bagenzi be bari kumwe bananirwa kumukuramo, bajya gutabaza abantu bakuru bahageze basanga yamaze kwitaba Imana.
SP Emmanuel Habiyaremye , uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko batangiye iperereza.
Polisi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera inasaba ababyeyi kurinda abana kugira aho bahurira n’imvura ndetse bakihutira gutanga amakuru yaho babona ko hateza impanuka bitewe n’imvura.
Mu gihe iperereza rigikomeje umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.