Kuri uyu wa Gatandatu taliki 23 Ugushyingo 2024, mu Murwa Mukuru wa Angola, Luanda, habereye imyigaragambyo yitabiriwe n’ibihumbi by’Abanyangola bigizwe n’abayoboke b’ishyaka UNITA, ritavuga rumwe n’ubutegetsi biriwe mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi buyobowe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço.
Iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bine bakoze urugendo mu ituze baherekejwe n’Abapolisi, yari igamije kwamagana ubutegetsi bw’ishyaka MPLA riyobowe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço.
Ni ku nshuro ya mbere hari habaye imyigaragambyo yitabiriwe cyane nyuma y’iyabaye mu 2022 ubwo ishyaka UNITA ryanze kwemera ibyavuye mu matora, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru birimo France24.
Abigaragambya bari bafite ibyapa byanditseho ko abaturage bibasiwe n’ikibazo cy’inzara ndetse n’abavugaga ko barambiwe ubutegetsi bw’igitugu abandi bafite ibyapa byanditseho amagambo amwe avuga ko Perezida Lourenço akwiye kuva ku butegetsi.
Perezida Lourenço yatangiye kuyobora igihugu cya Angola kuva muri 2017. Abatavuga rumwe na we bamushinja gutegekesha igitugu.
Alvaro Chikwamanga, Umunyamabanga mukuru w’ishyaka UNITA, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko imyigaragambyo bakoze yari ifite intego yo kwamagana imiyoborere mibi.