Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Gasogi United na Musanze ziranganyije Police itahanye amanota I Rubavu

Mu mikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona y’u Rwanda,ikipe ya Gasogi United yanganyirije mu rugo na Musanze igitego 1-1,mu gihe ikipe ya Police FC yatsinze Marine FC igitego 1-0, APRFC itsinze igitego kimwe Muhazi United.

Kuri uyu wa Gatandatu,ni bwo hakomeje imikino y’umunsi wa 10 wa shampiyo mu cy’Icyiciro cya mbere mu Bagabo.

Police FC ibifashijwemo na Ani Elijah ku munota wa Gatandatu w’inyongera muri irindwi yari yongeweho , Police FC yatsindiye Marines FC kuri Sitade Umuganda igitego 1 ku busa.

Mu yindi mikino, Gasogi United yanganyije na Musanze FC igitego kimwe kuri kimwe.

Abafana ba Gasogi United bazwi kwizina ry’Urubambyingwe batsindiwe na rutahizamu Malipangu Théodore, mi gihe abo muri Musanze batsindiwe na Johnson Adeshola.

Undi mukino wari uhanzwe ijisho,ni uwahuje Bugesera FC na Vision FC warangiye Bugesera atsindiwe mu rugo ibitego 2 kuri 1.

Vision yatsindiye na Twizerimana Onesme na Nizeyimana Omar naho Bugesera igitego kimwe yabonye cyatsinzwe na Abba Umar .

Habaye imikino ine usoje iyindi yabaye kuri uyu munsi,ni uwahuzaga APRFC na Muhazi United watangiye saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Péle Stadium.

Ukaba urangiye APRFC itsinze igitego kimwe kubusa bwa Muhazi United, ni igitego cyatsinzwe na Mugiraneza Floduard.

Malipangu Théodore nyuma yo gutsindira igitego Gasogi United
Ani Elijah yabashije gufasha Police FC kubona intsinzi
Police FC ivanye amanota i Rubavu
Marines FC yatsindiwe imbere y’abafana mu rugo.

IMIKINO ITEGANYIJWE EJO KU CYUMWERU.

Ejo ku Cyumweru,hateganyijwe umukino uzahuza Amagaju FC na AS Kigali saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ndetse n’uwa Gorilla FC na Rayon Sports Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium.

 

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!