Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

ICC yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Netanyahu, Gallant na Mohammed Deif

Kuri uyu wa Kane, taliki ya 21 Ugushyingo 2024, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ndetse na Yoav Gallant wahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri iki gihugu.

ICC yatangaje ko abo bombi bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi, kubera ibyaha by’intambara byibasiye abaturage bo mu Karere ka Gaza.

ICC kandi yatanze icyemezo cyo guta muri yombi umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa Hamas, Umunyapalestine Mohammed Deif.

Uru rugereko rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Benjamin Netanyahu na Yoav Gallant, kubera ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara byakozwe nibura ku wa 8 Ukwakira 2023 kugeza nibura ku wa 20 Gicurasi 2024, umunsi ubushinjacyaha bwatanze ibyifuzo.

Mu itangazo ICC yasohoye yongeyeho icyemezo cyo guta muri yombi, umuyobozi w’ingabo za Hamas, Mohammed Deif.

Ibyo birego bishingiye ku bitero byivuganaga Abisiraheli nyuma y’ibitero byagabwe na Hamas ku ya 7 Ukwakira.

ICC ivuga ko kandi ifite impamvu zifatika zo kwizera ko Netanyahu na Gallant bafite uruhare mu byaha birimo icyaha cy’intambara cyo gukoresha inzara nk’uburyo bw’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubwicanyi, gutoteza no kugaba ibitero nkana ku baturage.

Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’Ubuzima ya Guverinoma ya Hamas, yatangaje ko abapfuye ari 44 056 muri Palesitine kuva intambara yatangira hagati yayo na Isiraheli mu gihe kirenga umwaka.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!