Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Ubudage bwahaye gasopo Ubushinwa burimo gushyugumbwa gufasha Uburusiya

Kuri uyu wa Mbere taliki 18 Ugushyingo 2024, habaye inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) yabereye mu Bubiligi, u Budage buteguza u Bushinwa ko bushobora gufatirwa ibihano buzira gufasha u Burusiya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock, ni we watanze iyi nteguza, mu gihe u Bushinwa n’u Burusiya bikomeje gukorana, nubwo u Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine.

Iyi nama itaraba, hari amakuru y’inzego z’ubutasi yavugaga ko indege zitagira abapilote (drones) zikorwa n’uruganda rwo mu Bushinwa zoherezwa mu Burusiya, zikifashishwa mu ntambara buhanganyemo na Ukraine.

Aya makuru aramutse abaye impamo, u Bushinwa bwafatirwa ibihano biremereye hashingiwe ku ngamba zafashwe n’ibihugu bigize EU, zigamije guca intege ingabo z’u Burusiya, nk’uko Minisitiri Baerbock yabitangaje.

Yagize ati: “Turi gufatira Iran ibindi bihano kandi tunavuga neza ibijyanye n’imfashanyo z’indege zitagira abapilote z’Abashinwa, kuko ibyo na byo bigomba kuzagira ingaruka.”

Antonio Tajani, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Butaliyani, na we yatangaje ko u Bushinwa bushobora kuba buri gukora ikosa rikomeye, kandi ko bukwiye kohererezwa ubutumwa kugira ngo bwirinde kwenyegeza iyi ntambara.

Ni mu gihe u Bushinwa bwo bwahakanye ibyo birego, busobanura ko ari ibitekerezo bidafite ishingiro kuko bwita cyane ku buryo ibikoresho byabwo bya gisirikare byoherezwa mu mahanga.

Lin Jian, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, yagize ati: “Ntitwigeze twohereza ibikoresho bya kirimbuzi mu gihugu na kimwe kiri muri aya makimbirane, kandi ducunga cyane uburyo ibikoresho byacu bya gisirikare byoherezwa mu mahanga ndetse n’uburyo bikoreshwa, hagendewe ku mategeko.”

Mu Ukwakira uyu mwaka, Amerika yafatiye ibihano ibigo bibiri by’Abashinwa bikora moteri n’ibice bya drone, ibishinja kohereza mu Burusiya ibikoresho byifashishwa mu ntambara yo muri Ukraine.

No muri Nzeri uyu mwaka, Amerika yatangaje ibihano by’inyongera ku gihugu cya Iran, iyishinja kohereza mu Burusiya misile za ballistique na UAVs. Amerika kandi yashinje Koreya ya Ruguru gutanga ibisasu bya rutura ndetse no kohereza ingabo zifasha u Burusiya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!