Ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, na Police, hatawe muri yombi abakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya Nduwamungu Pauline wari utuye mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma, intara y’Uburasirazuba.
Nduwamungu Pauline, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yishwe taliki 14 Ugushyingo 2024, aciwe umutwe, gusa RIB, ivuga ko itaramenya niba hari isano riri hagati y’urupfu rwe no kuba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Umuvugizi wa RIB, avuga ko kugeza ubu batakwemeza cyangwa ngo bahakane niba yarazize ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa ngo iperereza rikomeje ni ryo rizabigaragaza.
Uwitwa Nziza, mwene Ntihabose Theogene, yemeye ko ari we wishe nyakwigendera ndetse ajya kwerekana aho yahishe umutwe we.
Nk’uko umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yabitangaje, yavuze ko uyu mugabo, Nziza wishe Pauline, ngo yahishe umutwe wa nyakwigendera agira ngo atazafatwa, ati:”Nziza abajijwe impamvu yamwishe akamuca umutwe, yisobanura avuga ko yagira ngo atazafatwa ngo kuko yabwiwe ko mu mboni z’uwishwe hasigaramo ifoto y’uwamwishe iyo yamwishe barebana.”
Umuvugizi wa RIB, avuga ko mbere y’uko dossier ishyikirizwa ubushinjacyaha ngo hatangwe ubutabera, iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekanye impamvu nyakuri yateye Nziza kwica Nduwamungu Pauline, ndetse n’abamufashije muri iki gikorwa cy’ubunyamaswa.
Niyonagira Nathalie, ni Meya w’akarere ka Ngoma, nawe yahamije ko koko uwagize uruhare mu kwica uyu mukecuru yatawe muri yombi, gusa avuga ko nta byinshi yabivuga ho cyane ko bikiri mu iperereza.
RIB yihanganishije umuryango wa Nduwamungu, iwusezeranya ko abagize uruhare bose mu rupfu rwa nyakwigendera bazagezwa imbere y’ubutabera bagahanwa hakurikijwe amategeko.