Tuesday, November 19, 2024
spot_img

Latest Posts

Gaza: Amakamyo yari agemuye ibiribwa yasahuwe ataragera iyo ajya

Inzara ikomeje kuba ikibazo mu gace ka Gaza kabaye isibaniro ry’imirwano, n’imfashanyo y’ibiribwa bari bagemuriwe n’amakamyo yasahuwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana.

Ni amakamyo 106 yari yuzuye inkunga yari itanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikorera muri Gaza.

Ngo amakamyo 99, yafatiwe mu gace kari hafi y’aho ingabo za Israel zikambitse, maze abantu bitwaje intwaro bari bikamufuye ibitambaro mu maso basaba abashoferi guhindura icyerekezo bakajya aho babategetse.

Ibiribwa byose byarimo babisahuye, Philippe Lazzarini, ni komiseri mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, rikorera muri Gaza, yatunze agatoki Israel kuba nyirabayazana wa byose, kuko ari bo bakuye inzego z’umutekano muri Gaza, bakaba ntabantu bayobora ayo makamyo cyangwa ngo batabare mu gihe habaye ikintu nk’iki.

Nyuma yo gushinja urwego rwa Police muri Gaza gukorana na Hamas, Israel yahise iyisenya.

Aho ubu usanga uduco tw’amabandi, imiryango yishyiriraho amahame n’amategeko ari byo biba byiganje mu duce dutandukanye twa Gaza.

Uyu mu komiseri wa Loni yanenze bikomeye ingabo za Israel ko n’ubwo ari zo zateje aka kajagari nta bushake bwo gufasha Loni kuko ngo iyo aya mabandi arimo gusahura ibiribwa bigenewe abari mu kaga babirebera ntibagire icyo babikoraho.

Mbere y’uko Israel isenya urwego rwa Police muri Gaza, iyo aya makamyo yazaga yahitaga yakiranwa na yombi na Police ikayaherekeza bityo utu duco tw’amabandi tukabura icyuho cyo kuyasahura.

Iyi ntambara ikomeje guhanganisha Israel na Hamas, yatumye Gaza haba agace gateye ubwoba kukajyamo no kukabamo, aho kugeza ubu abaturage bagera kuri miliyoni n’ibihumbi ijana, biganjemo abagore n’abana bibasiwe n’ibibazo byinshi, ku isonga hakaba hari inzara ikomeje kubamunga.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU