Sunday, January 26, 2025
spot_img

Latest Posts

Karongi: Inka y’umuturage yishwe n’abataramenyekana

Uwitwa Hakuziyaremye Protais wo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rugabano, Akagari ka Mubuga ho mu Mudugudu wa Karumbi, yatemewe inka n’abataramenyekana irapfa.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu taliki 16 Ugushyingo 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rugabano, Ndacyayisenga Emmanuel, yahamije iby’aya makuru.

Yagize ati: “Inka ya Hakuziyaremye yasanzwe mu kiraro n’abataramenyekana barayitema birangira ipfuye, aho yatubwiye ko arimo gukeka uwamugurishije isambu witwa Nyinawabagesera Jeanne, agakomeza kujya agaruka kwahiramo ubwatsi ariho amakimbirane y’aba bombi yaturutse.”

Ndacyayisenga akomeza avuga ko Hakuziyaremye yababwiye ko yabujije uwamugurishije gukomeza kugaruka kwahira ubwatsi mu isambu itari iye, undi akabyanga, bigera ubwo amubwira ko azabyemera inka atakiyifite, gusa avuga ko nta makuru abyemeza babifiteho.

Yavuze ko kandi bagiye kugirana inama n’abaturage aboneraho no kubasaba kutarya inyama z’iyo nka itarapimwa na Veterineri.

Yakomeje asobanura ko abaturage bakwiye kumenya ko iyo wagurishije umurima uba wagurishije n’ibiwuriho byose.

Iperereza kuri iri sanganya riracyakomeje, kugira ngo hamenyekane ababyihishe inyuma.

Src: Bwiza

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!