Wednesday, December 18, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo-Muhura: Abaturage bazengerejwe n’agatsiko kiyise ‘APR Imparata’

Mu Kagari ka Mamfu mu Murenge wa Muhura ho mu Karere ka Gatsibo, haravugwa agatsiko k’insoresore kiganjemo abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kiyise (APR Imparata) bazengereje abaturage babatega bakabakubita.

Umwe wahuye nako gatsiko kakamugirira nabi kugeza ubu urembye, yabwiye Bwiza ko iki gikorwa bivugwa ko gikorwa n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro muri aka karere, nabo babikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uwo babonye wese bakibwira ko aje kubatangaho amakuru ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakora mu buryo butemewe.

Uwitwa Sindayigaya Jean De Dieu wahuye n’ako gatsiko yabwiye umunyamakuru ibyamubayeho ku wa 8 Ugushyingo 2024, avuga ko yateze moto imugeza mu isanteri ya Karambi muri ako Kagari ka Mamfu abona abagabo baramwadukiriye batangira gukubita birangira bamugize intere.

Yagize ati: “Njye nageze muri ako gasanteri nteze moto, ntacyo nigeze mvuga gusa nagiye kubona numva baramfashe batangira bambaza ngo ndi uwahe naho nerekeza, mbabwira ko nje mu gasanteri ka Karambi batangira banyuka inabi bambaza ikinzanye nibwo batangiye gukubita, badukira moto yanzanye baramenagura kugeza ubwo nyirayo yirutse aransiga.”

Sindayigaya akomeza avuga ko agahinda yagize yakubiswe abaturage bose birutse nta muntu wo kumutabara.

Yagize ati: “Bitewe nuko abaturage aho babazi ko ari abagome bose bariruka, nsigara nkubitwa kugeza ubwo ngiye muri koma hafi yo gupfa, sinzi uko navuga aho gusa naje kubwirwa ko ari umugiraneza watambukaga wanshyikije ku Kigo Nderabuzima cya Muhura, babona ko nenda gupfa nabo banyohereza mu Bitaro bya Kiziguro aho navuriwe kugeza norohewe.”

Uyu mugabo yongeyeho ko nyuma yagiye gutanga ikirego cye muri RIB ariko avuga ko yibaza impamvu ikibazo cye kidakurikiranwa ngo ababihizemo uruhare babibazwe, agakuruka kandi ku kuba Akagari ka Mamfu gakorana bya hafi nabo bacukuzi akaba ashinja ubuyobozi bwako kuba ikitso muri ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Sindayigaya mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru yumvikanye yikoma RIB ya Muhura impamvu idafunga abamugiriye nabi dore ko bakidegembya, agasaba ko hashingirwa ku cyangombwa cya muganga yakuye mu bitaro byamwitayeho bakanifashisha ‘raport’ yakuye mu kagari igaragaza uko yakorewe urugomo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bubinyujije ku rukuta rwa X buhakana ubufatanye bw’akagari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahubwo bukizeza uwo muturage ko yabwegera agahabwa ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko Polisi itazihanganira umuntu uwariwe wese ushaka guhungabanya ituze ry’abanyarwanda avuga ko Polisi y’u Rwanda irajwe ishinga n’umutekano n’ituze ry’abanyarwanda bityo abarajya bafatirwa muri ibyo bikorwa bibuza umutekano n’ituze bazabiryozwa.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU