Saturday, January 18, 2025
spot_img

Latest Posts

Rwamagana: Muri GS Saint Jean Paul II Nawe haravugwa uburwayi bw’amayobera

Mu Karere ka Rwamagana mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nawe rwitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2, haravugwa uburwayi bufata abana b’abakobwa ituma batitira igice cy’umubiri cyo hasi, ntibabashe guhagarara no kugenda.

Bamwe mu baturage baravuga ko ubwo burwayi bushobora kuba buterwa n’amadayimoni, bitewe n’uburyo bufata.

Abana b’abakobwa batandatu nibo bamaze kurwara iyi ndwara bahimbye ‘Tetema’, bakaba barwariye mu rugo ndetse ubuyobozi bw’Ibitaro bya Rwamagana bwatangaje ko nta mwana n’umwe urajyanwa ku mavuriro.

Bamwe mu barwaye iyi ndwara y’amayobera bavuga ko ubu burwayi bwabayobeye bitewe n’uburyo bwabafashe.

Umwe muri abo barwayi yagize ati: “Nafashwe ku Cyumweru numva mu ntege hari kundya, ku wa Mbere ngiye ku ishuri bigeze ikigoroba kwicara mu ishuri birananira.”

Uyu munyeshuri akomeza avuga ko ubu burwayi atari ubwo kujyana kwa muganga agira ati: “Ntabwo bivuza ibi ngibi birikiza. Hari imiti nyine bagukandisha byakwanga ukajya kwa muganga bakagutera inshinge, ariko njye bari kunkanda ndikoroherwa.”

Undi munyeshuri na we urwaye iyi ndwara yagize ati: “Natangiye mfatwa n’umugongo, mpagurutse birananira nkajya mpora ndyamye ntabasha no guhaguruka. Uratitira ukumva utabasha no kugenda hari n’igihe biguhekenya ukumva uri kuribwa mu ngingo.”

Kagoyire Francine, Uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Nawe yabwiye RADIOTV10 ko iyi ndwara yabanje gufata abanyeshuri babiri, ariko nyuma hagiye haboneka abandi bayirwara.

Yagize ati: “Muri iyi minsi rero dufunguye ni bwo umubare w’abanyeshuri wabaye nk’uwiyongeraho, namenye abandi babiri bo muri Segonderi bafashwe n’abandi babiri bo muri Primaire bafashwe.”

Kagoyire akomeza avuga ko iyi ndwara ifata abana b’abakobwa, ariko ko abayirwaye bajya kwa muganga bagahabwa imiti, bagakira ndetse bakagaruka mu masomo.

Umwe mu babyeyi bafite abana biga muri iri shuri witwa Kibibi Anastase, avuga ko we na bagenzi be, bafite impungenge ko yaba ari imyuka mibi iri muri iki kigo.

Yagize ati: “Tudaciye ibintu ku ruhande ni abadayimoni pe! None se niba abaganga bayipima ntibayibone ubwo se twavuga ko barwaye iki kindi?”

Dr. Placide Nshizirungu, Uyobora Ibitaro bya Rwamagana byo ku Rwego rw’Intara, we yavuze ko ari ubwa mbere yumvise iyi ndwara, gusa avuga ko nta munyeshuri uraza kuyivuza.

Yagize ati: “Nta makuru twaba twarabwiwe cyangwa se twaba tuzi y’uburwayi budasanzwe mu mashuri yo mu Karere kacu, gusa murakoze kuba mubitubwiye turahita tujyayo tubaze uko bimeze, dusure abo bana mu ngo zabo, hanyuma tumenye icyo gukora haba kubasuzuma, kubitaho kubaha inama y’icyo bakora kuko iyo umuntu agize uburwayi akaguma mu rugo ntiyivuze icya mbere ntabwo biba ari byiza.”

Amakuru avuga ko iyi ndwara yo gutitira mu maguru ifata abana b’abakobwa, yigeze kubaho mu myaka yashize abaturage n’abarerera muri iri shuri rya GS Saint Jean Paul II Nawe basaba inzego z’ubuzima gutabara vuba.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!