Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Kicukiro: Umusore yishe umubyeyi we ahita yishyikiriza Polisi

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Gako ho mu Mudugudu wa Rebero haravugwa inkuru y’umusore ukekwaho kwishyikiriza Ubugenzacyaha nyuma yo kwica ise umubyara.

Uwo bivugwa ko yishwe yitwaga Muhire Abdul wari ufite imyaka 48 y’amavuko, naho uwo musore ukekwaho kumwica afite imyaka 25 y’amavuko.

Amakuru avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu taliki 13 Ugushyingo 2024, ubwo ise w’uwo mwana yamusangaga aryamye, akamubwira ko atamushaka iwe, bahita batangira kurwana.

Abaturanyi b’uwo muryango babwiye itangazamakuru ko ibyo byose byabaye nyina w’uwo musore akaba umugore wa nyakwigendera  adahari kuko ngo yari yajyanye abana ku ishuri.

Bakomeza bavuga ko uwo mwana hari aho yari yaragiye ahamara igihe ariko aza kugaruka iwabo, aho ise atahiye, asanga uwo muhungu mu nzu aramusohora undi arabyanga nibwo batangiye kurwana.

Umwe mu baturage yagize ati: “Ise yaje aramubwira ngo namusohokere mu nzu kuko atazi aho yari ari, umuhungu amukubita ikintu ntazi icyo ari cyo, arangije ahita yitanga kuri Polisi.”

Nyina w’uyu musore ngo yabimenye ari uko uyu musore ageze kuri Polisi, asaba umupolisi telefoni ngo amutize ahamagare nyina amubwire ibyabaye.

Uyu mugore koko ngo yaje asanga umugabo we yitabye Imana, ibyo byose byamenyekanye muri rubanda mu ma saa mbiri ya mugitondo cyo ku wa Gatatu.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire Wellars avuga ko amakuru yabyo bayamenye ahagana mu masaa tanu z’ijoro.

Yagize ati: “Ahagana mu saa tanu z’ijoro nibwo ayo makuru twayamenye ubwo uwo musore yazaga kwirega kuri station ya Polisi ya Masaka. Yaje avuga ko yarwanye na Se bikaza kuviramo Se gupfa. Twahise tujya aho ibyo byabereye dusanga koko byabaye.”

CIP Gahonzire akomeza avuga ko amakuru y’ibanze bayahawe n’umugore wa nyakwigendera, akaba amakuru yemeza ko hari ubwumvikane buke bwari hagati ye n’umugabo we ariko, rimwe na rimwe, bukagaruka bukagera kuri uwo musore wabo.

Yongeye ko uwo musore yari amaze igihe yaragiye mu Karere Muhanga kuhigira imodoka. Aho atahiye yageze iwabo atangira kugirana amakimbirane na Se wamubazaga aho yari amaze iminsi aba, nibwo barwanaga biviramo urupfu uwo mubyeyi.

Polisi yaboneyeho kwihanganisha umugore wa nyakwigendera, isaba abaturage kwirinda amakimbirane, mu gihe bagiranye ibibazo bagatera intambwe yo kwiyunga mu mahoro.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!