Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Kayonza:Abayobozi b’ikigo batawe muri yombi-Harakekwa ikigage cyahitanye umunyeshuri

Ku rwunge rw’amashuri rwa Saint Christopher TVT giherereye mu murenge wa Rwinkwavu, akarere ka Kayonza haravugwa itabwa muri yombi rw’abayobozi b’iri shuri barimo ababikira 2.

Aba bayobozi ngo barakekwaho kugira uruhare mu guha abanyeshuri ikigage bikekwa ko ari cyo cyabaye intandaro y’urupfu rw’umwe mu banyeshuri bakinyoye ho.

Mu babikira batawe muri yombi harimo  Soeur Ingabire Marie Chantal, ushinzwe imyitwarire rusange y’abanyeshuri na Soeur Kasine Marcianne, umuyobozi w’iki kigo.

Abandi batawe muri yombi ni Iribagiza Bénigne, ushinzwe imyitwarire y’abakobwa(Animatrice), Mpambara Jean Baptiste, ushinzwe icungamutungo.

Dr Murangira B. Thierry, ni umuvugizi wa RIB, yatangarije IGIHE, dukesha iyi nkuru ko aba bayobozi bafunzwe mu rwego rw’iperereza kugira ngo hamenyekanye icyateye urupfu rw’uyu mwana n’ abandi bakaba barwaye.

Ngo umubiri wa nyakwigendera wajyanywe muri Rwanda Forensic Institute kugira ngo hakorwe isuzumwa.

Mu gihe harimo gutunganywa dossier ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha, abatawe muri yombi bafungiye kuri Station ya RIB ya Mukarange na Fumbwe.

Guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 115 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu kuva ku bihumbi 300 FRW, kitarenze ibihumbi 500 FRW.

Ikintu cyatanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kugira icyo umuntu yikorera burundu cyangwa ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw’umubiri, igifungo kiva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, n’ihazabu y’ibihumbi 500 FRW, ariko atarenze miliyoni 1 FRW.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!