Huye: Umusore akurikiranyweho kwica umugabo yasanze mu buriri bwa nyina

Ku wa 06 Ugushyingo 2024, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka 19 y’amavuko ukurikiranyweho gukubita isuka umugabo w’imyaka 55 y’amavuko bikamuviramo gupfa.

Inkuru y’Ubushinjacyaga ivuga ko iki cyaha uyu muhungu akurikiranyweho, yagikoze ku wa 31 Ukwakira 2024, agikorera mu Murenge wa Karama, Akagari ka Muhembe ho mu Mudugudu Rugege, ubwo yageraga mu rugo agasanga uwo mugabo mu cyumba cy’umubyeyi we (mama we).

Uregwa, ubwo yahatwaga ibibazo yemeye ko yamukubise isuka bakingisha inshuro zirindwi mu mutwe, mu gatuza no mu mugongo ubwo yageragezaga gusohoka.

Akomeza asobanura ko yamuhoye ko yari amusanze aryamanye n’umubyeyi we mu buriri (mama we) kandi atari se, akanabisabira imbabazi.

Icyaha cyo gukubita umuntu ku bushake byateye urupfu uyu muhungu akurikiranyweho giteganywa n’Ingingo ya 11 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *