Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo umutwe wa M23 wari warigaruriye agace ka Kamandi Gîte, gusa ubu wamaze kuva muri aka gace.
Aka gace gaherereye mu nkengero z’ikiyaga cya Eduard, ari naho hari inzira igana muri Teritwari ya Beni.
Muri Teritwari ya Beni, habarizwa imitwe yitwaje intwaro nka ADF na Zaïre.
Nyuma y’imirwano itari yoroshye yari yahanganishije ingabo z’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23, ku italiki 03 Ugushyingo, ni bwo M23 yari yigaruriye aka gace.
Kuri ubu ngo ingabo za M23 zamaze kuva muri aka gace ka Kamandi Gîte zerekeza i Katwe, nako kakaba ari agace gaherereye mu birometero bigera kuri 4 ukubutse mu mugi wa Kirumba nawo wigeze kugenzurwa n’uriya mutwe.
Uwitwa Muhima Émile, wo muri Société civile y’aha i Katwe, yahamije ko kuba M23 yavuye muri Kamandi Gîte, yahise yisubizwa na Wazalendo, batekereza ko uyu mutwe wa M23 ushobora kuba ugiye kwisuganya ngo utere umugi wa Kirumba.