Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Miss Muheto yemeye bimwe mu byaha yashinjwaga agabanyirizwa ibihano

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro ku birego Miss Muheto yari akurikiranyweho.

Miss Muheto yari akurikiranyweho ibyaha birimo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.

Nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa hafi imyaka ibiri, Urukiko rwo rwagaragaje ko nta mpamvu zatuma akomeza gufungwa.

Miss Muheto yakoze impanuka avuye mu Kabari ka Atelier du Vin atwaye imodoka yo mu bwoko kwa KIA yanyweye inzoga, nk’uko Ubushinjacyaha bwabisobanuraga.

Urukiko rwasobanuye ko Miss Muheto yemera ko yatwaye imodoka yanyoye ibisindisha kugeza ku gipimo cya 4 kandi igipimo kihanganirwa ari 0.8.

Urukiko rwasanze Miss Muheto adahamwa n’icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka. Rwasanze kandi ahamwa n’icyaha cyo gutwara imodoka nta ruhushya rwo gutwara afite.

Rwategetse ko Miss Muheto Nshuti Divine ahamwa n’ibyaha bibiri muri bitatu yari akurikiranyweho agahanishwa igihano cy’igifungo cy’amezi atatu asubitswe mu gihe cy’umwaka umwe ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 190 RWF.

Rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!