Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Ngororero: Umwarimu yaguye imbere y’abanyeshuri ari kwigisha arapfa ( Inkuru mpamo)

Mu Karere ka Ngororero umugabo w’imyaka 50 witwa NSENGIMANA Juvenal yaguye imbere y’abanyeshuri ubwo yarimo atanga isomo ry’Igifaransa mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza arapfa.

Urupfu rwa nyakwigendera rwabaye ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 04/11/2024.

Nyakwigendera yigishaga kuri CS MUKINGI ikigo giherereye mu Kagari ka Kabarondo, Umurenge wa Bwira.

Amakuru agera ku Umurunga avuga ko nyakwigendera yakoraga kuri iki kigo acumbitse mu Mudugudu wa Gitonde, Akagari ka Gashubi Umurenge wa Bwira, kuko ubusanzwe urugo rwe ruri mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Macuba, Akagari ka Matare, Umudugudu wa Gasharu.

Umurunga ufite amakuru ko uyu nyakwigendera mu byumweru bibiri bishize, ubwo bari mu birori byo kwizihiza icyumweru cy’uburezi Gatolika muri uyu Murenge wa Bwira nabwo NSENGIMANA yagize ikibazo cyo kugwa ariko kuko yari yicaye, bagenzi be bahise bamufata ataragera hasi.

Uyu nyakwigendera ngo yari afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso (Hypertension) nk’uko Umurunga wabibwiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwira NZABAKURIKIZA Alphonse.

Yagize ati: Ubusanzwe yari afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso. Ubwo yagiraga ikibazo cyo kugwa mu byumweru bibiri bishize, yafashe ikiruhuko asubira mu rugo iwe kuko aho yakoraga yari acumbitse.”

Gitifu akomeza avuga ko ubwo ku munsi w’ejo yikubitaga imbere y’abanyeshuri ari gutanga isomo, abana bahise bajya guhamagara abarimu bagenzi be, maze bihutira kumujyana kure y’abanyeshuri mu cyumba cy’abarimu, bahamagara imbangukiragutabara. Gusa ngo ubwo imbangukiragutabara yari mu nzira iza uyu nyakwigendera yahise ashiramo umwuka itarahagera.

Ubuyobozi bw’umurenge bwihutiye kuganiriza abanyeshuri ndetse n’abarimu bakoranaga na nyakwigendera by’umwihariko abana yaguye imbere ari kwigisha, barushaho kubaba hafi no kubahumuriza.

Gitifu NZABAKURIKIZA yihanganishije umuryango ndetse n’ishuri ryabuze uyu murezi, ndetse anagira inama abantu kujya bahora bafatisha ibizamini bagenzura uko ubuzima bwabo buhagaze.

Uyu nyakwigendera ngo yari yagarutse muri uyu Murenge wa Bwira mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yo kumva yatoye agatege akagaruka mu kazi.

Kugeza ubu umubiri wa nyakwigendera uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Muhororo mu gihe hategerejwe ko ushyingurwa.

NIYISENGWA Gilbert Umurunga.com

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!