Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Polisi yataye muri yombi umugore uzira kugaburira umwana amazirantoki n’inkari

Umugore w’imyaka 34 y’amavuko witwa Stella Namawanjje yatawe muri yombi na Polisi yo muri Uganda mu gace k’ahitwa Masaka, akekwaho kwica urubozo umwana w’amezi 10, amugaburira amazirantoki n’inkari.

Ikirego kiri kuri Polisi kigaragaza ko uyu mugore yasigiwe umwana witwa David Yolam Ssemakula amusigirwa n’umubyeyi we witwa Oliver Mbabazi ubwo yari agiye mu rugendo rwari kumara iminsi ibiri.

Kigaragaza ko Stella Namawanjje yagaburiye umwana amazirantoki n’inkari, akajya afata amashusho y’ibyo bikorwa akoresheje telefone.

SP Kasirye, uvugira Polisi yo mu gace Masaka, yavuze ko “telefone ye yaje kujya mu biganza by’inshuti ye ibonye ayo mashusho iyashyira kuri internet ahita akora ku mitima ya benshi.”

AIP Auma Eunice uyobora ishami rishinzwe kurinda abana n’umuryango ukorera Nyendo, ni we wahaye ayo makuru bagenzi be bo muri Polisi.

Inzego z’ubutabera zahise zitangira iperereza kugeza Namawanjje atawe muri yombi ndetse na telefone yakoreshejwe ifata ayo mafoto irafatwa, nk’uko Chimpreport yabyanditse.

SP Kasirye yongeyeho ko kugeza ubu ikirego kiri gukurikiranwa kugira ngo hagenzwe ibyaha.

Yagize ati: “Iki kibazo turacyitaho mu buryo bw’umwihariko ndetse twiteguye gutanga ubutabera kuri uyu mwana.”

Mu gihe iperereza rigikomeje, ukekwaho ibyaha aracyafunze, Polisi yaboneyeho gusaba abantu kujya batanga amakuru ku bantu bose bahohotera abana.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!