Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Abana bafunzwe bashishikarizwa kwemera icyaha baratabarizwa

Ikibazo cy’abana bafungwa bakekwaho ibyaha rimwe na rimwe batabikoze bagashishikarizwa kwemera ibyaha kugira ngo bagabanyirizwe ibihano, gikwiye gukemurwa mu maguru mashya kuko ahanini usanga biterwa n’abunganizi babo mu mategeko batabaha umwanya wo kuganira ku madosiye yabo. Ibi byagaragajwe na Depite Mukabalisa Germaine.

Amategeko ategeka ko umwana (ni ukuvuga umuntu uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko) ukurikiranyweho icyaha agomba kuba afite umwunganizi mu by’amategeko kuva mu ibazwa kugeza ari mu rukiko.

Abana babuze ubushobozi bahabwa abanyamategeko babunganira nta kiguzi, rimwe na rimwe bikozwe n’imiryango itari iya Leta irengera uburenganzira bw’umwana cyangwa bigakorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera.

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2023/2024 yagejejwe ku Nteko Ishinga amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024, igaragaza ko mu igenzura Komisiyo yakoze mu Igororero rya Nyagatare, abana bagaragaje imbogamizi yo kutajuririrwa nʼabunganizi bitewe nʼuko amasezerano yʼabunganizi bahabwa amara umwaka umwe gusa, kenshi akarangira urubanza rwʼumwana rutarangiye.

Bagarutse no ku kuba badasurwa nʼabunganizi babo ku igororero ngo baganire ku manza zabo, ugasanga bavuguruzanya imbere yʼumucamanza no kuba abunganizi babashishikariza kwemera ibyaha rimwe na rimwe batanakoze babizeza kugabanyirizwa ibihano.

Nk’uko Depite Mukabalisa Germaine abigaragaza, ngo hari aho abunganizi bashishikariza abana kwemera icyaha batanakoze, asaba ko byakemurwa abana bagahabwa ubutabera buboneye.

Yagize ati: “Batugaragarije ko harimo ibibazo by’uko bariya bana batabona abunganizi bakwiye, ni ikibazo kimaze kugaragara imyaka itanu kigaruka buri mwaka ndetse harimo n’ikibazo kigaragara ko abana bagera aho bagashishikarizwa kwemera icyaha kenshi batanakoze kugira ngo bagabanyirizwe ibihano kubera ko nta mwanya uhagije baba bafite wo kuganira n’abunganizi babo. Nagira ngo komisiyo itubwire iganira na Minisiteri y’Ubutabera babonye kizakemuka gute? Ko komisiyo yagaragaje ubwayo ko bimaze imyaka itanu muri raporo zayo.”

Umurungi Providence, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, yavuze ko Minisiteri y’Ubutabera imaze imyaka isinyana amasezerano n’Urugaga rw’Abavoka ariko abo bunganira abana bari ku rwego rw’ubujurire.

Yagize ati: “Mu nkiko zo hasi bafashwa n’imiryango cyangwa abavoka b’ubuntu baha abo bana ariko nk’uko twabivuze bitewe n’icyaha umwana yakoze urubanza rushobora gutinda, bitewe n’igihe banamushyiriye kuri gahunda.”

Akomeza agira ati: “Icyo Minisiteri y’Ubutabera ikora iha amafaranga urugaga rw’abavoka rukagirana amasezerano n’abanyamuryango babo. Icyo twasabye Minisiteri y’Ubutabera ni ugukirikirana urugaga na rwo rugakurikirana abavoka baba basinyanye amasezerano, ese abana basinyiye guhagararira babikora mu buryo bw’ukuri?”

Ati: “Ni ikibazo kimaze imyaka, biracyakomeza gukurikiranwa. Umwavoka n’ubundi kuko aya ari amafaranga yari yasinyiye yo kuburanira uwo mwana ariko kenshi usanga umwavoka akorera amafaranga hari igihe usanga afite imanza nyinshi zimuha amafaranga menshi, wa mwana yego arabikora nk’uhabwa serivisi itishyurwa ariko ntabihe umwanya.”

Minisiteri y’Ubutabera yasabwe gukurikirana ikibazo cy’abana batunganirwa uko bikwiye, bakazajya bunganirwa kugeza ku musozo w’imanza zabo.

Depite Mukabalisa Germaine
Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence

Src: Igihe

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!