Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Rwanda: Zimwe mu nsengero zari zarafunzwe zatangiye gufungurwa

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwahamije ko mu nsengero 9,800 zari zarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, izigera kuri 44 zamaze gufungurirwa.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri taliki 29 Ukwakira 2024, ubwo Dr. Doris Uwicyeza Picard, umuyobozi wa RGB, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023/2024 n’ibiteganywa mu mwaka wa 2024-2025.

Gusa rwanakomoje ku nsengero zahagaritswe kubera kumungwa n’amakimbirane.

Dr. Doris Uwicyeza Picard, abigarukaho yavuze ko nyuma yo kuzuza ibisabwa no kugenzurwa neza, hari insengero zasabwe gufungurirwa kandi zirabihabwa gusa ibi ngo bireba insengero zitahagaritswe burundu.

Ati:”Izo zafungiwe nk’ubuziranenge bw’imyubakire bagiye babwirwa ibyo bagomba kuzuza kugira ngo bazongere gufungurirwa. Kuri ubu izemerewe gufungura ni insengero zigera kuri 44 kuko zagiye zigaragaza ko zujuje ibisabwa kandi ubugenzuzi burakomeza ku zigenda zuzuza ibisabwa zikagenda zisaba gufungurirwa. “

Uyu muyobozi yatangaje ko hari aho bageraga bagasanga hari insengero zikora, zifunguye ariko zitanditse, zidafite ubuzima gatozi, ngo izo nazo ntabwo zemerewe gukora kandi zagiye zihita zifungwa.

Agaruka kuri bimwe mu byatumaga insengero zifungwa, Dr Doris Uwicyeza Picard, umuyobozi wa RGB, yavuze ko hari insengero zagiye zifungwa kuko zifite inyubako zitujuje ubuziranenge byaturukaga ku bibazo birimo kutagira aho gusohokera hagari cyangwa zashyira ubuzima bw’abazisengeramo mu kaga.

Akomeza avuga ko hari aho wasangaga nta mirindankuba bafite.

Inyubako zisengerwamo nk’imisigiti, insengero na kiriziya, nyuma yo gukora ubugenzuzi bwasize nibura 9880 zifunzwe ku bwo kutuzuza ibisabwa.

Uretse gufungwa kw’izi nyubako ubu bugenzuzi hari imiryango n’amadini bigera kuri 47 byambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amadini, amatorero n’imiryango ishingiye ku myemerere igera kuri 563 harimo amadini 345.

Muri Kanama na Nzeri uyu mwaka, uretse gufunga insengero 9880 muri 14,093 zagenzuwe, ngo hari insengero zisaga 600 zahagaritswe kongera gukorera mu Rwanda ndetse n’insengero 336 zagombaga gusenywa.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!