Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Muhanga: Umunyeshuri wari utwaye ubwato agiye kuzana amandazi yarohamye arapfa

Umunyeshuri witwa Hatangimana Jean Marie Vianney w’imyaka 14 y’amavuko yafashe ubwato ashaka kubwambutsa mu Karere ka Gakenke, arohama muri Nyabarongo arapfa.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2024 bibera mu Mudugudu wa Kabirizi, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Rongi.

Bamwe mu batuye muri aka gace babwiye itangazamakuru ko urupfu rw’uyu musore rwatewe n’uburangare bwa Kampani ishinzwe kwambutsa abagenzi mu bwato, bakabashinja ko bari bagiye kunywa inzoga mu Gasanteri k’ubucuruzi ahitwa mu Gasenyi.

Bakomeza bavuga ko Hatangimana Jean Marie Vianney yazituye ubwato ashatse kujya kuzana amandazi hakurya mu Karere ka Gakenke arohama mu mugezi wa Nyabarongo.

Umwe muri aba baturage yagize ati: “Habayeho uburangare kuko ubusanzwe nta muntu utazi gutwara ubwato wemerewe kubutwara atabifitiye uruhushya rwa Kampani.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, NTEZIYAREMYE Germain avuga ko nyakwigendera yahagurukije ubwato atazi kubutwara ageze mu mazi agira ubwoba, ashaka gusimbuka bituma agwa muri Nyabarongo.

Ati: “Yabonaga abandi babutwara ashaka kubigana atabizi ararohama.”

NTEZIYAREMYE avuga ko umurambo wa nyakwigendera wabanje kujyanwa mu Bitaro bya Nyabikenke gukorerwa isuzuma, hagakurikiraho kuwushyingura.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!