Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Rusizi: Umusore yatawe muri akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3 amushukishije 100 RWF

Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umusore witwa Hagenimana Silas w’imyaka 28 y’amavuko, watawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 3 y’amavuko amushukishije igiceri cy’amafaranga y’u Rwanda 100.

Ibi bivugwa ko byabaye Saa Tatu z’igitondo cyo ku wa 25 Ukwakira 2024, ukekwa ni uwo mu Murenge wa Nyakarenzo, Akagari ka Kabuye ho mu Mudugudu wa Bisenyi.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango, yabwiye itangazamakuru ko ubwo ababyeyi b’uyu mwana bari bamusize mu rugo bajya guhinga, nyina yatashye kare, ageze mu rugo umwana amusanganira amubwira ko uwo musore baturanye yamusambanyije, akanamuha igiceri aranakimwereka.

Yagize ati: “Icyo ntamenye ni uko ababyeyi bamusize wenyine cyangwa bamusiganye n’abandi bana bakaza kumusiga bakagenda uwo musore akaza kumwangiza atyo, gusa ababyeyi ntibahingaga kure y’urugo, bari hafi.”

Akomeza agira ati: “Uwo mwana na we mu gushukishwa ayo mafaranga ntiyatatse cyangwa ngo arire cyane ku buryo hari umuntu wumva ngo amutabare, ntituzi niba yaranamupfutse umunwa, gusa gusiga abana bato mu ngo bonyine bikaba bikunze kuba ino ngo banga kubajyana mu mirima kandi batahinze kure.”

Uyu muturanyi yongeyeho ko ayo makuru yanayahamirijwe n’umubyeyi w’uwo mwana wihutiye kureba umujyanama w’ubuzima, arabimusobanurira, uwo mujyanama na we abajije uwo mwana amubwira nk’ibyo yabwiye nyina.

Bahise bihutira kujyana uwo mwana ku Kigo Nderabuzima cya Nyakarenzo, bamugejejeyo uwabakiriye abohereza ku Bitaro bya Mibilizi, bamusuzumye koko ngo basanga uwo mwana yasambanyijwe, ni uko umubyeyi w’uwo mwana bamuha urupapuro ajyana kuri RIB Sitasiyo ya Nyakarenzo iri mu Murenge wa Gashonga.

Arongera ati: “Icyakurikiyeho ni uko twumvise ngo uwo musore yafashwe, umwana bamugarura mu rugo, nta kindi turamenya, dutegereje icyo ubuyobozi buzatubwira cyavuyemo.”

Gitifu w’Umurenge wa Gashonga, Ntawizera Jean Pierre, yahamije itabwa muri yombi ry’uyu musore, avuga ko ari mu maboko ya RIB, ndetse ko yari asanzwe ari ku rutonde rw’abasore bananiranye mu Murenge, binakekwa ko yaba akoresha ibiyobyabwenge, akanaba mu bitwa ibihazi.

Yagize ati: “Amakuru twayahawe na RIB ko uwo musore akekwaho gusambanya uwo mwana, tumusanga aho arara izamu ku mashini isya imyaka muri santere y’ubucuruzi ya Mashya, mugitondo cya kare cyo ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira, turamufata ashyikirizwa RIB.”

Gitifu Ntawizera yakomeje asobanura ko kandi uwo musore yari asanzwe afite imyitwarire mibi, ari igihazi.

Agira ati: “Birababaje cyane kubona umusore ungana kuriya yangiza umwana w’imyaka 3. Twari dusanzwe tumufite ku rutonde rw’abasore b’ibihazi, abajura n’abanyarugomo kuko twanigeze kumujyana mu kigo cy’inzererezi yasagariye umuntu akamukubita, tunamukekaho gukoresha ibiyobyabwenge, ariko natwe twatunguwe na ririya hohotera. Nahamwa n’icyaha nyine azabiryozwa.”

Yaboneyeho no gushimira umubyeyi w’uwo mwana kuko atahishiriye icyaha ngo biyungire mu miryango kandi akanenga ababyeyi basiga abana bato ku ngo bonyine aho kubasiga mu irerero.

Murenge wa Gashonga, si ubwa mbere havuzwe inkuru yo gusambanya abana, kuko hashize igihe gito nanone umusore yafungiwe gusambanya umwana w’imyaka 17 y’amavuko amwizeza kumugira umugore.

Gitifu Ntawizera yaboneyeho no gusaba abasore kwirinda ingeso mbi nk’izo kuko uzijyamo aba yishyira mu kaga.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!