Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yasuye ishuri ribanza rya Ngara mu Karere Gasabo aho abana babiri bagiranye amakimbirane, umwe akahasiga ubuzima.
Yasuye iri shuri kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2024 mu masaha ya mu gitondo.
Mu kiganiro n’abana biga kuri iri shuri, Joseph Nsengimana yabasabye kugira umuco wo kwirinda amakimbirane no kujya bakemura mu mahoro ibyo batumvikanaho. Yanasabye abarezi muri iryo shuri kujya batoza abana uwo muco.
Minisitiri yaboneyeho kwihanganisha umuryango wabuze umwana.
Tubibutse ko urupfu rw’uyu munyeshuri w’imyaka 14 rwabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ukwakira 2024 mu Murenge wa Bumbogo. Nyakwigendera akaba yarishwe na mugenzi w’imyaka 12.