Mu mugi wa Kigali, akarere ka Gasabo, ku ishuri ribanza rya Ngara, umunyeshuri yishe mugenzi we amukubise ingumi, nyirabayazana ngo yari umwembe.
Aya mahano yabaye kuri uyu wa Mbere taliki 28 Ukwakira 2024, ku gicamunsi aho iyi nkuru yagiye icicikana ku mbuga nkoranyambaga, ko umunyeshuri wiga ku ishuri ribanza rya Ngara riherereye mu murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo yavukije ubuzima mugenzi we amukubise ingumi, nyuma yo gushyamirana bapfa umwembe.
Emma Claudine Ntirenganya, ni Umuvugizi w’umugi wa Kigali, byabereyemo, yamamirije IGIHE, dukesha iyi nkuru aya makuru.
Ati:”Ni ko byagenze ngo abana bapfuye umwembe. Ni ukuvuga ngo uriya mwana wapfuye yari afite umwembe, mugenzi we awukura mu gikapu cye, awukuyemo bararwana, uwafatiwe umwembe akubita undi urushyi nawe ahita amwishyura amukubita ingumi ebyiri mu rubavu yitura hasi. ”
Yunzemo ati:” Yituye hasi ananirwa guhaguruka bamuryamisha ahantu bahamagara inkeragutabara, ije isanga byarangiye. ”
Mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro ngo ukorerwe isuzuma, urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, rwakomeje iperereza ngo hamenyekane niba uyu mwana nta bundi burwayi yari afite, Emma Claudine avuga ko nabo bategereje iperereza ngo bamenye ibiza kuvamo.
Nyamutera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo, utifuje kugira byinshi atangaza, nawe yamamije iby’aya makuru.
Aba bana bombi bigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, nyakwigendera yari afite imyaka 14, naho uwamuteye ingumi bikamuviramo urupfu, afite imyaka 12.