Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Minisiteri y’Ubuzima yamaze kumenya aho icyorezo cya Marburg cyaturutse

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko hakozwe ubushakashatsi bukagaragaza ko icyorezo cya Marburg cyibasiye u Rwanda cyaturutse ku ducurama.

Minisitiri Dr Nsanzimana yasabye Abaturarwanda kutirara mu ducurama ngo batugirire nabi, ahubwo ko igikenewe ari ukwirinda kwegera aho dukunze kuba cyane cyane mu buvumo.

Ku Cyumweru taliki 27 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ubuzima yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, Dr Nsanzimana avuga ko ari amakuru meza kuba inkomoko y’iki cyorezo yamenyekanye.

Yagize ati: “Twaje kumenya ko iyi virusi yavuye mu nyamaswa by’umwihariko mu ducurama dukunda kurya imbuto, ni ho iyi virusi yaturutse ijya ku murwayi wa mbere. Kubimenya kare birafasha kugira ngo ibyorezo nk’ibi tubashe kubirwanya n’ahandi hose byaba biri.”

Minisitiri Dr Nsanzimana yaboneyeho gusaba Abaturarwanda kutagirira nabi uducurama bashingiye ku kuba ari two twavuyeho iyo ndwara, agaragaza ko kutwirinda bishoboka tutagiriwe nabi.

Yakomeje agira ati: “Kurwanya uducurama kwaba ari ukwibeshya kuko utu ducurama ubundi tuba mu buvumo, ntabwo dukunda kuba ahari abantu. Igihe abantu badusanze ni bwo bashobora kwandura. Kutwamagana ntabwo ari wo waba ari umuti wo gukemura ikibazo ndetse bizwi ko tugira n’urundi ruhare rufitiye umumaro ibindi dukora. Nko mu buhinzi tugira uruhare mu kubangurira ibindi bihingwa ku kigero cya 40 %.”

Mu kwezi kwa Nzeri 2024 icyorezo cya Marburg kigaragaye mu Rwanda, mu bantu 65 bamaze kucyandura cyahitanye abantu 15, abantu 47 barakira, ni mu gihe batatu bakivurwa.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kuba hashize iminsi irindwi nta muntu iki cyorezo gihitanye bitanga icyizere ko ingamba zafashwe mu kwita ku barwaye no kurinda abandi kwandura, ziri gutanga umusaruro.

Kuri iki Cyumweru Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko imibare y’abamaze gukingirwa ari 1583.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!