Mu rwego rwo guteza imbere integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umwana, mu mashuri y’uburezi rusange, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB cyatanze laboratwari 420 za (Phyisics, Chemistry, na Biology).
Ibi byiyongeraho “Science Kits” 221, byose bikaba byatanzwe mu mashuri 127 hirya no hino mu gihugu.
Muri ibi bikoresho byose byatanzwe, harimo, “Microscopes, connecting wires, na “chemicals” nka “Copper chloride” n’ ibindi byinshi.