Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Umusore wisabiye polisi y’u Rwanda (RNP) kumufunga ngo yitekerezeho, yasubijwe

Kuri uyu wa Gatatu taliki 23 Ukwakira , uwitwa ‘Wimbwira Ubusa’ ku rubuga rwe rwa X (yahoze ari Twitter) yatunguye abantu benshi, ubwo yasangizaga ubutumwa abamukurikira kuri uru rubuga, ari kubaza polisi y’u Rwanda niba ishobora gufasha umuntu kwitekerezaho binyuze mu kumufunga iminsi mike kabone n’ubwo yaba nta cyaha yaba yakoze

Yagize ati:”Ese @Rwandapolice umuntu abyutse akumva arashaka ko mu mufunga nk’iminsi 3 kugirango yitekerezaho neza, mwabimukorera?? Murakoze! Munsubize”

Ntibisanzwe kubona umuntu wisabira inzego z’umutekano ko zamuta muri yombi, icyakora uko abanyarwanda bagenda barushaho kugerwaho n’imbuga nkoranyambaga barushaho kuzikoresha mu bwisanzure bemererwa n’amategeko, bamwe bakajyera naho bakora n’ibidasanzwe nko kwisabira gutabwa muri yombi.

Polisi y’u Rwanda ibinyujijie nayo ku rubuga rwayo rwa X yaje kumusubiza muri aya magambo agira ati:”Muraho,
Ntabwo dutanga « staycation » muri kasho zacu, ariko twakugira inama yo kujya muri #VisitRwanda. Bizaba bifite ituze n’umutekano hatajemo amapingu!

Usibye Polisi y’u Rwanda yamusubije, inamugira inama yaho ashobora gufashirizwa hari n’abandi benshi bakoresha uru rubuga bagiye bamugira inama harimo uwitwa, Dr. Ndagijimana J.P, wagize ati:” Mu bihe nk’ibyo icyo uba ukeneye si ugufungwa, ni ukwegera abagufasha kwitekerezaho. Abo bashobora kuba abaganga b’ibikomere byo ku mutima, abajyanama, kwegera abakuru bakurusha experience k’ubuzima bakakubwira icyo bigishijwe n’iminsi, etc. Impore.”

Uwitwa Phil. Prudence Iraguha kuri uru rubuga we yagize ati: “Buriya niyo wemeye icyaha, ntibivuze ko gihita kiguhama: haba ubutabera, bakareba ko koko ibyo wemera wabikoze. Na @Rwandapolice cg @RIB_Rw ntibafunga umuntu ngo ni uko yabisabye. Izi nzego, ntizifunga gusa, zinatanga ubujyanama. Saba bakugire inama kukibazo ufite. Urakoze.”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!