Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Aurore Mimosa Munyangaju yahawe nshingano nshya

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu taliki 18 Ukwakira 2024, yari iyobowe na Perezida Paul Kagame yahaye Aurore Mimosa Munyangaju wahoze ari Minisitiri wa Siporo, imirimo mishya agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bwa Luxembourg.

Aurore Mimosa Munyangaju, yabaye Minisitiri wa Siporo kuva muri 2019 kugeza muri Kanana 2024, ubwo yasimburwaga kuri uwo mwanya na Richard Nyirishema watangiranye na Guverinoma nshya.

Kuva umwaka ushize, u Rwanda nta Ambasaderi rwagiraga mu bwami Bwa Luxembourg, rwaherukaga Dieudonne Sebashongore wari uruhagarariye muri ubu bwami ndetse no mu Bubiligi aza kuvanwa kuri izo nshingano.

Byari byitezwe ko izi nshingano zizakomezwa na Vincent Karega, ariko birangira u Bubiligi bwanze kumwemeza.

Abandi bahawe inshingano ni Uwase Patricie wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation Initiative (RCI) ni mu gihe Ulrich Kayinamura yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Agaciro Development Fund.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!