Friday, October 18, 2024
spot_img

Latest Posts

Rutsiro: Abantu 9 bafunzwe bakurikiranyweho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Abantu icyenda bo mu Karere ka Rutsiro batawe muri yombi bakurikiranyweho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Amakuru avuga ko abo bakekwa bafashwe mu rukerera rushyira ku wa 14 Ukwakira 2024 bafatiwe mu ngo, bivugwa ko ubwo bucukuzi butemewe babukoreye mu Mirenge ibiri ya Rusebeya na Munihira.

Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yatangaje ko koko abo bantu batawe muri yombi.

Yagize ati: “Ni byo, bafashwe kuko twabanje kugenzura, tunakurikije amakuru twahawe n’abaturage n’inzego z’ibanze, dusanga ari bo bagaragara muri ibyo bikorwa, badashaka gukorana na kompanyi ziyacukura, hakaba n’abacukura aho ubuyobozi bw’abakumiriye, ibyo byose bigatuma tubafata, cyane cyane ko haba hari n’impungenge z’impanuka biriya birombe bishobora kubateza igihe byaba bidakumiriwe.”

Yavuze ko muri Rutsiro hacukurwa amabuye y’agaciro anyuranye, bityo bikaba ari amahirwe akomeye kubera inyungu nyinshi abazanira, zirimo no gutanga akazi ku baturage bakorana na za kompanyi ziyacukura, impamvu rero abayacukura mu buryo butemewe bafatwa, ni uko babangamira ayo mahirwe kompanyi zitanga.

Yakomeje avuga ko impamvu bishora mu bucukuzi butemewe, baba bagira ngo bagire vuba.

Akomeza agira ati: “Impamvu ya mbere tubona ni iy’ababa bashaka gukira vuba baciye muri ubwo bucukuzi bunyuranyije n’amategeko. Iya kabiri ni iy’abadashaka gukora indi mirimo ibateza imbere, bagashaka kujya muri ibyo bikorwa, n’izindi ariko natwe ntituborohera mu kubarwanya.”

Yavuze ko hari ingamba zashyizweho zigamije guhagarika ubucukuzi butemewe, harimo ubukangurambaga no gusobanurira abaturage itegeko ribuhana, bagashishikarizwa gukora imirimo yindi iyi bakayireka, cyangwa se bakemera gukorana na kompanyi zicukura byemewe ndetse bakirinda gucukura ahantu habujijwe nk’uko bamwe babitahuweho.

Aba bakekwaho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusebeya mu Karere ka Rutsiro.

Mu mirenge 13 igize Akarere ka Rutsiro, 7 muriyo icukurwamo amabuye y’agaciro.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU