Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Urupfu rw’umunyeshuri wigaga kuri GS Muhura rwabashenguye

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’urupfu rw’umunyeshuri wigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye ku Kigo cya Groupe Scolaire Muhura wapfuye azize uburwayi butaramenyekana, aho bivugwa ko yafatiwe ku ishuri.

Uwo munyeshuri yigaga ku Kigo cya GS Muhura, giherereye mu Murenge wa Muhura mu Kagari ka Taba.

Bamwe mu bakora muri iki kigo, babwiye itangazamakuru ko ngo uyu mwana ashobora kuba yagiraga indwara yo kubura amaraso(Anemia). Ni mu gihe hari andi makuru avuga ko uyu mwana ngo yafashwe acibwamo.

Bivugwa ko yu munyeshuri ngo yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Muhura, bagahita bamuha ‘transfer’ imujyana ku Bitaro bya Kiziguro.

Pasiteri Kamali Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa GS Muhura, yahamije aya makuru, avuga ko koko bagize ibyago bakabura umunyeshuri.

Yagize ati: “Nibyo koko uyu mwana yafashwe n’uburwayi aho yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Muhura nacyo kiza kumwohereza ku Bitaro bya Kiziguro ari naho yaguye.”

Yakomeje avuga ko muri iki kigo ayobora nta burwayi budasanzwe buhari, yongeraho ko barimo kuganiriza abanyeshuri babihanganisha kuko babuze mugenzi wabo.

Yasoje avuga ko barimo gutegura uburyo bazajya gushyingura uyu munyeshuri witabye Imana, ni mu gihe amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko yakomokaga mu Karere ka Kayonza.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU