Tuesday, November 19, 2024
spot_img

Latest Posts

DRC-BUTEMBO: Ibikorwa byahagaze-Abigaragambya bakajije umurego

Kuri uyu wa Kabiri taliki 15 Ukwakira 2024, mu gace ka Butembo, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ibikorwa byahagaze kubera imyigaragambyo isaba ko intambara zikomeje kuyogoza iki gihugu zahagarara.

Ama Butiki, inzu z’ubucuruzi, amabanki, n’ahandi hose hacururizwa muri iyi Santere ya Butembo byafunze, aho ubuzima bumeze nk’ubwahagaze.

Uretse ibi bikorwa by’ubucuruzi, n’amashuri ntabwo yigeze afungura imiryango.

Ibi byaje biteguwe n’abaturage barambiwe kurebera ibihe igihugu cyabo kirimo kunyuramo, by’umwihariko bari mu cyunamo cy’imyaka 10, mu mugi wa Beni habereye ubwicanyi ndengakamere.

Guhera mu gitondo imihanda yari yuzuye abigaragambya biganjemo urubyiruko, barimo gushyira igitutu kuri Leta ya Congo, ko imirwano irimo gushyamiranya ingabo za Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo na M23 yavugutirwa umuti.

Aba bigaragambya bavuga ko badashyigikiye ibihugu byo mu karere bikomeje kwenyegeza umutiro bivuga ko birimo gufasha iki guhugu kurwanya umutwe wa M23, ndetse n’ibihugu byuzuye ubushotoranyi bifasha umutwe wa M23.

Iyi ntambara irimo guhuza igisirikare cya Congo n’umutwe wa M23, ikomeje gutuma beshi batakaza ubuzima, ibihumbi n’ibihumbi bigata ibyabo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU