Tuesday, October 15, 2024
spot_img

Latest Posts

Umushahara utajyanye n’amasaha bakora- imbogamizi ku baforomo n’ababyaza

Umuforomokazi utifuje ko amazina ye atangazwa, ukorera kimwe mu bigo by’amashuri biherereye mu Mujyi wa Kigali, avuga ko adashobora gusohoka ngo ajye hanze y’Ikigo, kuko umunyeshuri wahura n’impanuka cyangwa wafatwa n’uburwayi, adashobora guhita abona undi muntu hafi wahita amuvura.

Uwo muforomokazi aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Ku Cyumweru njya gusenga, nshobora kudomoka nkajya gusura abantu ariko sinjya kure kuko nkora njyenyine, nabe n’abaforomokazi bakora muri Leta bo bahabwa amasaha y’izamu n’aya ‘recuperation’, bashobora kugira aho bajya.”

Akomeza avuga ko amahirwe afite ari uko abana be bakuze kandi nta handi afite urugo, ariko akibaza uburyo umuforomo cyangwa umubyaza waba afite urugo ashobora kurubonekamo bikamuyobera.

André Gitembagara, Umuyobozi wa Sendika y’Abaforomo n’Ababyaza, atangaza ko mu bibazo bafite hari icyuho kinini giterwa n’uko abaforomo n’ababyaza ari bake cyane mu gihugu, bigatuma abahari bakora amasaha menshi ku munsi kugira ngo bazibe icyuho cy’abadahari.

Yagize ati: “Urebye umubare w’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza bari mu kazi, turakabakaba hafi ibihumbi 13, ariko urebye abakenewe mu Gihugu ntabwo bajya munsi y’ibihumbi 20, ubibona ugeze mu bigo nderabuzima aho usanga umubyaza umwe uri ku izamu ari bubyaze ababyeyi nka batatu muri iryo joro.”

Arongera ati: “Wareba ukabona umuforomo cyangwa umuforomokazi ari ku izamu wenyine nijoro, kandi ari bukore akageza saa sita z’amanywa, akajya kuryama akaza kugaruka kurara izamu. Ubwo buryo dukoreramo bujyanye n’ubucye bwacu, ni cyo kibazo cya mbere kidukomereye.”

Akomeza avuga ko ikibazo kigaragara mu bijyanye n’ireme rya serivisi abaforomo n’ababyaza batanga ku bigo nderabuzima no mu bitaro, abarwayi usanga binubira gutinda kwakirwa na muganga.

Ikindi kibazo kijyanye n’umushara muto utuma abiga muri iki gihe badashishikarira ubuforomo n’ububyaza, aho abafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s degree) bahembwa umushahara utageze ku bihumbi 200 RWF buri kwezi, uyu ukaba wari ugezweho mu myaka hafi 10 ishize.

Ikindi kibazo kijyanye n’uko hari abakorera kure y’ingo zabo, aho usanga umuforomo, umuforomokazi cyangwa umubyaza ufite urugo i Kigali, akorera i Rusizi.

Gitembagara yagize ati: “Hashize nk’imyaka itanu tubivuga, ubundi ’mutations’ mu baganga ntizabagaho, wowe tekereza murashakanye nk’umugore n’umugabo, noneho umwe agiye hariya undi agiye hariya, ubwo se mwamenyana mute!”

Akomeza avuga ko umushahara muto abaforomo n’ababyaza bahembwa, na wo utuma bajya gucumbika ahantu hahendutse kure y’aho bakorera, nyamara abarwayi bagombye kuba bafite muganga hafi yabo, cyangwa akoroherezwa kubageraho byihuse.

Icyakora ngo abakorera mu cyaro, nibo iki kibazo gikomerera cyane, kuko buri munsi bafata urugendo rurerure rw’amaguru bajya cyangwa bava ku bigo nderabuzima no ku bitaro. Bityo Sendika bakoreramo ikaba ikomeje kubavuganira ngo bahabwe ubufasha bwiyongera ku mishahara yabo.

Hari n’ikibazo cy’uko 60% mu baforomo n’ababyaza bose mu gihugu bose ari ababyeyi, bakaba barushaho gukomererwa n’akazi nk’iyo atwite cyangwa yasize abana bato mu rugo. Kubera iyo mpamvu barasaba koroherezwa no kubakirwa amarerero ku bitaro no ku bigo nderabuzima aho bakora.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA), yigeze gusobanura ibi bibazo by’Abaforomo n’Ababyaza mu Nteko Ishinga Amategeko, “barabyakira ariko ntabwo byarenze aho.” Ibi bivugwa na Gitembagara.

Ku wa 04-05 Ukwakira 2024, ihuriro rya 10 ry’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR) ryarateranye tariki, icyo gihe Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yavuze ko Leta y’u Rwanda izahanga imirimo ihoraho nibura miliyoni imwe n’ibihumbi 250 mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.

Uretse mu buforomo n’ububyaza hakiri icyuho cyo kubura abakozi, ahandi Leta ikunze kugaragaza cyane cyane ni mu bijyanye n’imyuga na tekiniki zitandukanye zo gukora ibintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU