Sunday, January 26, 2025
spot_img

Latest Posts

Ibiciro bya lisansi na mazutu byongeye kugabanyuka

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byongeye kugabanyuka.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 08 Ukwakira 2024, nibwo RURA yatangaje ko litiro ya lisansi yavuye kuri 1,629 RWF ikajya igura 1,574 RWF mu gihe litiro ya mazutu yavuye kuri 1,652 RWF ijya kuri 1,576 RWF.

RURA yavuze ko ibi biciro byatangajwe bigomba kubahirizwa guhera kuri uyu wa Kabiri taliki 08 Ukwakira 2024, saa moya z’umugoroba.

Uru rwego rukomeza rusobanura ko iri hindagurika ry’ibiciro, ahanini rishingira ku biciro by’ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Ibi biciro bizongera kuvugurirwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!