Saturday, October 5, 2024
spot_img

Latest Posts

FARDC yihaye igihe gito cyo kuba yamaze guca umutwe wa FDLR muri Congo

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa amakuru ko igisirikare cy’iki gihugu, FARDC, cyamaze gutegura Operasiyo y’amezi atandatu igamije guca umutwe wa FDLR usanzwe ufasha izi ngabo mu ntambara zihanganyemo n’umutwe wa M23.

Africa Intelligence ivuga ko muri iyi Operasiyo yateguwe, FARDC ishaka kwivugana abayobozi bakuru ba FDLR ndetse ikanayiniga mu buryo bw’ubukungu.

Ku wa 24 Nzeri 2024, nibwo hatangiye kumvikana amakuru ko Ingabo za FARDC zatangiye kugaba ibitero ku mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, biteganyijwe ko ibyo bitero bizamara amezi atandatu ariko ashobora no kuzongerwa, bikaba bigamije gusenya burundu umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bivugwa ko ukuriye akarere ka 34 k’ingabo za RD Congo zibarizwa muri Kivu y’amajyaruguru, Général-Major Alengbia Nzambe Dieu Gentil, aheruka gutegeka ingabo ayoboye guhiga abarwanyi ba FDLR banze gusubizwa mu buzima busanzwe, hanyuma bakamburwa ibirindiro byabo.

Ubutasi bwa gisirikare bwa RD Congo, bwerekana ko FDLR – FOCA igizwe n’abarwayi babarirwa mu 2,500, ndetse ko hari abandi bahoze ari abarwanyi bayo bitandukanyije nayo bakajya mu yindi mitwe irimo CNRD na RUD-Urunana.

Bivugwa ko hatanzwe itegeko ko abo bose bagomba guhigwa muri Teritwari za Masisi, Rutshuru, Walikake na Nyiragongo ndetse no mu Mujyi wa Goma bamaze iminsi bidegembyamo.

Ingabo ziyobowe na Gen Alengbia zikomeje guhiga byo gupfa abarangajwe imbere na Gen Ntawunguka Pacifique ’Omega’ ukuriye igisirikare cya FDLR, Colonel Kubwayo Gustave ’Surkouf’ ukuriye umutwe w’abakomando (CRAP) bayo ndetse na Oreste Ndatuhoraho uzwi nka Marnet uyobora abarwanyi ba FDLR baba muri Masisi, nk’uko bitangazwa na Africa Intelligence.

Abandi bakomeje kugerwa amajanja na FARDC ni Gén Habimana Hamada ukuriye umutwe wa FLN cyo kimwe n’uwitwa Danny wo muri RUD-Urunana.

Amakuru avuga ko kandi iyi Operasiyo Igisirikare cya Congo kiri kuyifashwamo n’ubutasi bw’Ubufaransa. Muri iyi Operasiyo ngo FARDC izibanda cyane cyane kuri Parike y’igihugu ya Virunga, igice FDLR imaze imyaka myinshi yarahinduye indiri yayo, dore ko inayitwikiramo amakara ari mu biyinjiriza amafaranga menshi.

Ibindi bikorwa FARDC ishaka guhagarika burundu, ni ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no kwaka imisoro abaturage bo mu bice igenzura.

Inyeshyamba za FDLR zisanzwe zifitanye umubano wihariye na bamwe mu basirikare bakuru ba RD Congo barimo Général-Major Peter Nkuba Cirimwami uyobora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru cyo kimwe na Lieutenant-Général Constant Ndima Kongba wamubanjirije, ziri mu zakunze gufasha FARDC ku rugamba kuva imirwano hagati yayo na M23 yakubura.

U Rwanda rwakunze kugaragaza imikoranire ya FARDC na FDLR nk’ikibazo ku mutekano warwo, ndetse runayigaragaza nka nyirabayazana y’ikibazo cy’umutekano muke umaze imyaka ibarirwa muri 30 mu Burasirazuba bwa Congo.

Amakuru avuga ko kubera ko Kinshasa imaze iminsi yotswa igitutu, yemeye gukuraho ingingimira u Rwanda rumaze igihe rufite, ikemera gucutsa umutwe wa FDLR.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!