Friday, November 15, 2024
spot_img

Latest Posts

Rusizi: Umunyonzi arembeye mu bitaro nyuma yo kugerageza kwiyahura ku nshuro ya gatatu

Uwitwa Nshimiyimana Aaron wo mu Karere ka Rusizi, ukora umwuga w’ubunyonzi nyuma yo kugerageza kwiyahura bikanga arembeye mu Bitaro bya Gihundwe, ubwo bageragezaga kumukura mu mugozi akaba yakubise agahanga hasi agakomereka.

Umwe mu baturanyi b’uwo muryango yatangaje ko uyu mugabo yatashye yasinze inzoga bita icyuma, akaba agirana n’umugore we amakimbirane, gusa umugore we akabitera utwatsi.

Akomeza avuga ko igihe cyo kurya kigeze, yasabye umugore we ko we bamushyira ibiryo mu cyumba, abana be batatu basangira na Mama wabo muri saro (salon).

Yagize ati: “Ubwo baryaga umuhungu wabo mukuru w’imyaka 14 y’amavuko, yumvise mu cyumba ibimeze nk’ibihubangana, yihuta ajya kureba yibaza ibibaye, asanga ni se wahambiranyije imishumi y’inkweto, arayimanika yishyiramo.”

Avuga ko uwo mugore akibibona yahise ashaka icyo akatisha iyo mishumi, arayica, umugabo arahanuka akubita agahanga hasi kuri sima karasaduka.

Induru zahise zivuga irondo, abayobozi n’abaturage baratabara basanga umugabo arimo avirirana, agahanga kasadutse bihutira kumujyana mu Bitaro bya Gihundwe.

Yakomeje agira ati: “Nyuma twasanze umugore mu rugo turamuganiriza, tunajya mu Bitaro bya Gihundwe dusangayo umugabo na we turamuganiriza turi kumwe n’inshuti z’umuryango n’abandi twabonaga bashobora kudufasha, bombi tubereka ingaruka ziri mu byo birirwa bakora bigayitse, batubwira ko bagiye kwisubiraho bakabireka, bakabana neza mu mahoro.”

Ingabire Joyeux, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, yavuze ko kwiyahura ari icyaha, akaba ategerejwe ngo ave mu bitaro agatabwa muri yombi, akabazwa ikibazo afite nyirizina kimutera gushaka kwiyahura.

Yagize ati: “Biterwa no kutigirira icyizere ntanakigirire uwo bashakanye, akumva ko buri gihe amuca inyuma, akumva yabikemuza kwiyahura ariko si byo. Kwiyahura ni icyaha gihanwa n’amategeko, umuntu uhora akora ibintu nk’ibyo ntitwamureka ngo bihore bityo, kuko amaherezo twazasanga noneho yiyahuriye mu ishyamba cyangwa ahandi.”

Gitifu Ingabire yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda gukemuza ibibazo ibyashyira ubuzima bwabo mu kaga, cyane cyane bashaka kwiyambura ubuzima cyangwa bashaka kugira undi babwambura, ababwira ko ubwo ari ubugwari, ahubwo ko mu gihe babifitanye bagana ubuyobozi bukabagira inama, anababwira ko bareka ibiyoga banywa kuko nabyo bishobora gutuma batakaza ubwenge, bikaba byabatera kwiyambura ubuzima.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU