Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Ngibi ibintu by’ingenzi umugabo adakwiye kubwira umugore we kabone nubwo yaba amukunda cyane!

Hari ibintu bitandukanye, umugabo cyangwa umugore adakwiye kubwira uwo bashakanye, bishobora gutera agatotsi mu mubano wabo, bikaba byanabageza aho bashobora gutandukana.

Ubundi abashakanye ni abantu baba bagomba kubwirana buri kimwe kuko baba bameze nk’ababaye umwe. Gusa ibi ntibivuze ko ibintu byose ari ngombwa kubibwira uwo mwashakanye, hari ibyo udakwiye kumubwira. Muri iyi yuyu munsi  turavuga kubyo abagabo badakwiye kubwira abagore babo. Mu gice cya kabiri kiyi nkuru tuzaganira kubyo abagore badakwiye kubwira abagabo babo.

Muri iyi nkuru turaganira ku bintu 6 abagabo badakwiye kubwira abagore babo.

1. Kubwira umugore wawe ko akwiye kwisiga ibyongera ubwiza bw’abagore byinshi bizwi nka (make up), kurusha ibyo yakoreshaga: Kubwira umugore wawe ko agomba kwisiga ibirungu byinshi kurusha ibyo yisigaga, bituma yumva ko ari mubi. Iyo ubimubwiye y’umva ko ibyo asanzwe yisiga bidahagije ngo uboneko ari mwiza, bikamutera kumva ko ari mubi. Irinde kubimubwira rero niba ushaka ko urugo rwanyu rukomera.

2. Kubwira umugore wawe ko, inshuti ye y’umukobwa ari mwiza: Jya wirinda kubwira umugore wawe ko, inshuti ye y’umukobwa ari mwiza. Niyo waba utarigeze no kugirana umubano w’ihariye niyo nshuti ye ntukwiye kumubwira ko iyo nshuti ye ari mwiza. Ibi umugore wawe atangira kubifata nkaho utangiye kumugereranya n’abandi, bityo bikamutera kugira igikomere, rero irinde kubwira umugore wawe iki kintu.

3. Kubwira umugore wawe ko, hari igihe wifuje gutandukana nawe: Kumva ko, umugore wawe akunzwe ndetse nawe ukumva ko ukunzwe biri mu bintu bikomeza umubano wanyu. Kubwira umugore wawe ko wigeze gutekereza gutandukana nawe, bituma akomeza kwibaza niba koko nuyu munsi waba utagifite igitekerezo nkicyo. Ibi bimutera kumva ko igihe mufitanye ibibazo wowe umuti wawe ari ugutandukana nawe. Ubwo rero niba wifuza gukomeza urugo rwanyu irinde ibi bintu kubimubwira.

4. Kubwira umugore wawe ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina wakoranye n’abandi mbere yuko muhura:
Hari igihe waba wibwirako urugo rwawe rukomeye, rukundanye, rwishimanye kandi runabwizanya ukuri, kuburyo wajya unanyuzamo ukamutera urwenya k’ubuzima wabanyemo n’abandi bakobwa mwabanje kuba inshuti mbere ye, ibyo mwakoraga n’ibindi bitandukanye mwayuranyemo. Icya mbere cyo imibonano mpuzabitsina ni igikorwa gifatwa nk’ibanga hagati yabayikoze. Iyo utangiye rero kumuganiriza kuribyo bibangamira ubwonko bwe, bikamutera kumva ko nawe ushobora kuzamuvamo. Muri make nta nubwo ari byiza guhora umuganirira kuby’ abakobwa mwakundanye, kuko si byiza.

5. Kubwira umugore wawe ko, avuga menshi muri make ari “injajwa”: Abagabo benshi bakunda kwitotombera ko abagore babo bavuga menshi, ugasanga rimwe na rimwe banabaca mu ijambo mu gihe barimo kuvuga. Ibi ntago bikwiye kuko umugore wawe aba yumva ko afite umuntu umwumva. Niyo mpamvu usanga ikintu cyose kibaye akikubwira kuko aba yumva ari wowe wenyine afite wo kumwumva.

6. Kumurakarira ngo nuko yatinze kwitunganya:
Abagore buriya babazwa cyane no kubona abagabo babo bababazwa nuko batinze kwitunganya, mu gihe abagore bo baba bakora uko bashoboye ngo bakomeze kureshya abo bakunda. Iyo rero umurakariye ngo ni uko yamaze umwanya munini yitunganya biramubabaza.

Ngibyo bimwe mu bintu udakwiye kubwira umugore wawe kuko bishobora kugabanya umubano mwiza wanyu mwari mufitanye. Mu gice cya kabiri kiyi nkuru, tuzaganira kubyo abagore badakwiye kubwira abagabo babo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!