Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeSIPOROApr fc ikomeje kugorwa no gutsinda Pyramid fc

Apr fc ikomeje kugorwa no gutsinda Pyramid fc

Apr Fc yongeye kugwa miswi na Pyramid Fc yo mu Misiri.

Ikipe ya Pyramid ikomeje kuba inzozi mbi ku ikipe ya APR fc ya hano mu Rwanda nyuma y’imikino itatu yikurikiranya itarabasha kuyitsinda.

Byari agahinda ku ikipe ya APR FC n’Abanyarwanda igihe yahuraga n’ikipe ya Pyramid Fc yo mu gihugu cya Misiri ubwo yayitsindaga ibitego 6-1 mu mukino waberaga mu Misiri. Ibyo rero byaciye igikuba muri iyi kipe yabaye ubukombe hano mu Rwanda, bituma hafatwa ingamba zo kongera ingufu hongerwamo abakinnyi baturutse mu bice bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika kandi bitwaye neza mu makipe baturutsemo.

Ibyo bamwe bafashe nko kwikoreza umutwaro uremereye iyi kipe aho byongeye kwisubiramo ubugira kabiri ikipe ya Pyramid Fc yongeye gutomborana na APR FC mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo hano kuri uyu mugabane wirabura muri uyu mwaka wa 2024. Umukino ubanza wabereye kuri sitade Amahoro ivuguruye, uyu mukino ukaba wabaye ku isaha ya saa 6:00 z’umugoroba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 aho abafana bari benshi.

Umukino watangiye ikipe ya APR fc igaragaza imbaraga no gutinyuka aho yagerageje kugera imbere y’izamu rya Pyramid Fc inshuro nyinshi nk’ikipe yari yakiriye bitari bishya cyane cyane ku makipe akomoka mu gice cya Afurika y’Amajyaruguru ariko by’umwihariko mu Barabu. Izi kipe ntizijya zigaragaza ubushake bukomeye mu gushaka insinzi iyo zasohotse nk’uko byagenze mu mukino wayahuje mu mwaka ushize n’ubundi warangiye amakipe yombi aguye miswi. Nk’ibisanzwe ikipe ya APR fc yagaragaje kugira icyizere no gutinyuka, igice cya mbere kirangira nta kipe irebye mu izamu.

Apr fc
Igitego cya mbere cya Apr fc cyabonetse ku munota wa 50′ aho umukinnyi wa Pyramid Fc yitsinze.

Gusa igice cya kabiri cyaje gutangira nanone abasore b’ikipe y’ingabo z’igihugu bafite inyota yo gufungura amazamu byaje no kubahira kuko kotsa igitutu ikipe ya Pyramid byatumye umukinnyi wayo y’itsinda igitego ku munota wa 50′. Umukino wakomeje n’ikipe ya Pyramid Fc ikomeza gukora iyo bwabaga ngo yishyure, abakinnyi ba APR FC bakomeza kwihagararaho. Umukino uri hafi kugera ku musozo iyi kipe yaje kubona amahirwe ya cornel yatewe neza, igitego cyo kwishyura kiba kiranyoye. Aho hari ku munota wa 83′. Ubwo biba bibaye igitego 1-1.

Apr fc
Ku munota wa 83′ Mayele yishyuriye igitego ikipe ya Pyramid Fc

Ibitego byabonetse muri uyu mukino byombi byatsinzwe n’abakinnyi b’ikipe ya Pyramid Fc Chibi ndetse na Fiston Kalala Mayeke. Ubwo ikipe ya APR FC irasabwa kuzanganya na Pyramid Fc ibitego birenze kimwe cyangwa igatsinda umukino kugira ngo ikomeze mu kiciro gikurikiyeho.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!